RFL
Kigali

Kugenda n’ibirenge mu mucanga bigira akamaro ku buzima

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/07/2024 14:09
0


Kugenda umuntu akandagiye hasi, atambaye inkweto bigira akamaro gakomeye ku buzima bw’abajya babikora, ariko cyane cyane kugenda mu mucanga n’ibirenge bitambaye inkweto nibyo bigira akamaro kurushaho.



Abahanga bavuga ko kugendesha ibirenge mu mucanga bitambaye inkweto bituma ikirenge kimererwa neza, bikorohereza impiniro z’ingingo ‘articulations’ mu mikorere yazo, nk’uko bigaragara ku rubuga Healthline rutanga inama ku buzima.

Kugenda mu mucanga nta nkweto biruhura imikaya itandukanye y’ibirenge bikanafasha mu gutembera neza kw’amaraso mu mubiri. Ikindi ngo bituma amagufa y’utugombambari atavunika, kuko hari abababara mu tugombambari iyo bagenze igihe kirekire ku butaka bukomeye.

Kuri urwo rubuga, bavuga ko kugenda mu mucanga umuntu atambaye inkweto bibabaza ku batabimenyereye, bityo ko bisaba kugenda gahoro gahoro ku bantu batangira.

Ku rubuga L'Info Magazine bavuga ko nubwo kugenda ku mucanga n’ibirenge umuntu atambaye inkweto atari ibintu bikorwa cyane, ariko ngo ni umwitozo mwiza kuko utuma umubiri muri rusange ugubwa neza.

Gukandagira mu mucanga, bifasha ibirenge kuruhuka ibibazo biba byaragiye bigira kubera guhora mu nkweto, kuko kugenda ku mucanga atari kimwe no kugenda kuri kaburimbo cyangwa se n’ahandi hakomeye. Iyo umuntu akandagiye mu mucanga bimufasha gukomeza imikaya cyane cyane iy’amaguru, kuko umuntu awukandagiramo amaguru agasa n’asayamo.

Kugenda mu mucanga ni ugukoresha imbaraga ni yo mpamvu bisaba ko umuntu utamenyereye kuyigendamo, yagomye gukoresha iminota mike kandi atihuta cyane. Ikigorana ngo ni ukugenda mu mucanga wumutse kurusha mu wutose.

Ku batangizi ibyiza ngo ni ukugenda mu mucanga utose, noneho uko bagenda bamenyera uwo mwitozo bagatangira no kugenda mu wumutse.

Kimwe n’izindi siporo, kugenda n’ibirenge mu mucanga bisaba kubikora ku buryo buhoraho, byaba byiza cyane, bigakorwa mu masaha ya mu gitondo, kugira ngo umuntu yirinde ubushyuhe mu gihe izuba ryamaze kwaka, ikindi ni ngombwa kunywa amazi ahagije nk’uko bikwiye no ku bakora izindi siporo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND