RFL
Kigali

Gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga bitera uburwayi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/09/2024 14:24
0


Umuvuduko imbuga nkoranyambaga ziriho ku isi hose ukomeje gutuma hari ababatwa na zo aho buri muntu ku isi ufite telefoni igezweho izwi nka smartphone amara nibura amasaha abiri ari ku mbuga nkoranyambaga.



Urubyiruko by’umwihariko rumara amasaha agera muri atanu aho byitezwe ko ayo masaha ashobora kuzagera ku icyenda mu bihe biri imbere.

Mu gihe benshi bishimira ko imbuga nkoranyambaga zitanga amakuru mu buryo bwihuse, ubusabane, n’ibindi, abashakashatsi mu by’ubwenge bwa muntu bavuga ko kuzikoresha cyane bizateza uburwayi bwo mu mutwe burimo agahinda gakabije, no kutigirira icyizere mu buzima.

Abasesenguzi ku ngaruka z’imbuga nkoranyamabaga bavuga ko abana bato ari bo bazagirwaho ingaruka zikomeye n’ikoreshwa ry’izi mbuga kuko uretse gutuma bata umwanya, zibigisha ibitabafitiye akamaro akenshi binabigisha imico itari myiza n’urugero rukomeye rwo kwifuza.

Akenshi ibi bituruka ku mafoto n’amashusho agaragara ku mbuga nkoranyambaga arimo ibikozasoni nk'ubwambure, amashusho y'ubusambanyi, ibiyobyabwenge n'ibindi.

Ubushakashatsi bwakozwe hibandwa ku ngaruka zo gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, bwerekana ko zigira uruhare runini mu gukwirakwiza imico mibi, amakuru y'ibihuha, ubwambuzi, iterabwoba n'ibindi.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko miliyoni 210 z’abantu bazaba bafite uburwayi bwo kubatwa n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga buzatuma baba imburamukoro.

Ni mu gihe abana bamara igihe ku mbuga nkoranyambaga bo bafite ibyago byinshi byo kurwara agahinda gakabije cyangwa se depression ariko cyane cyane abagera kuri 58% b’abakobwa ibi kandi bituma benshi bakora ibikorwa by’uburaya bakiri bato kuko bahura n’abantu bakuru babashukisha amafaranga.

Ikindi kigaragaza ababaswe n’imbuga nkoranyambaga ni uko usanga bararana telefoni zabo ku musego yaba mbere yo kuryama cyangwa mbere yo kubyuka ugasanga ari ho bamaze igihe kiri hagati y’isaha n’iminota 30 aho usanga abantu bahorana umunaniro ukabije kubera kutaruhuka bihagije.

Naho abajya ku mbuga nkoranyamabaga batwaye imodoka bo bagirwa inama yo kubireka kuko biteza impanuka zo mu muhanda kandi na byo bikagaragaza kubatwa gukomeye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND