RFL
Kigali

Perezida wa Nigeria yakebuye abashaka kwigaragambya bigana Abanyakenya

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:24/07/2024 12:31
0


Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu yasabye urubyiruko rwo muri Nigeria guhagarika imyigaragambyo bateguye mu cyumweru gitaha kuko ariwe uzikemurira ibibazo bafite bituma bashaka kwigaragambya.



Hashize iminsi itari myinshi mu gihugu cya Kenya hari kubera imyigaragambyo, ikaba yaratumye Guverinoma ya Kenya iseswa hagashyirwaho indi nshya ndetse Perezida William Ruto akagirana ibiganiro bitandukanye n’abaturage.

Iyi myigaragambyo yabaye imbarutso y’indi myigaragambyo yabaye muri Uganda ku munsi w’ejo aho yasize abarenga 60 batawe muri yombi cyane ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yari yababuriye ko umuntu ushaka kwigaragambya azaba ameze nk’ukina n’umuriro.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu gihugu cya Nigeria bakimara kubona imyigaragambyo yo muri Kenya, nabo bagize igitekerezo cyo kwigaragambya bakaba barateguye y’uko mu cyumweru gitaha nabo bazakora imyigaragambyo.

Perezida wa Nigeria, Ahmed Bola Tinubu ushinjwa kutita ku baturage be, gushyira igihugu ahabi, kwicisha abaturage inzara, ruswa yamunze iki gihugu n’ibindi, yavuze ko nta mpamvu yo gukora imyigaragambyo ahubwo we azabyikemurira mu nzira y’amahoro bidasabye ko habaho imyigaragambyo.

Perezida Tinubu yagize ati “Nta mpamvu yo kwigaragambya. Ndimo gukora cyane kugira ngo igihugu cyacu kibe cyiza”

Mohammed Idris, Minisitiri w’Itangazamakuru, yavuze ko Tinubu arimo akora ibishoboka byose kugira ngo akemure ibibazo by’urubyiruko hatabayeho kwigaragambya.

 

Minisitiri agira ati “Twaganiriye kandi ku kibazo cy’igihugu muri rusange, Perezida yansabye kongera kumenyesha Abanyanigeria ko abumva cyane cyane urubyiruko rwifuza kwigaragambya.

Kugeza ubu ntabwo hari hamenyekana niba uru rubyiruko rwateguye iki gikorwa cyo kwigaragambya bahinduye intekerezo zabo cyangwa se batera utwatsi ijambo rya Perezida hanyuma bagakomeza gahunda yabo yo kwigaragambya.

Gahunda y’iyi myigaragambyo iteganyijwe kuba ku wa 01 Kanama 2024.

 

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND