Umunyarwenya Brain Jotter yasuye umuhanzi Mike Ejeagha wakoze indirimbo "Gwo Gwo Gwo Ngwo" ahishura ko gukora ‘Challenge’ z’iyi ndirimbo atari uko abitezemo izindi nyungu hanyuma anamuha impano ya N2,000,000 [1,648,081 Frw]
Nta kabuza niba
ukurikirana imbuga nkoranyamabaga uzi imbyino y’indirimbo "Gwo Gwo Gwo Ngwo" igezweho muri iyi minsi by'umwihariko mu gihugu cya Nigeria cyane ko yakomotse
muri Nigeria.
Iyi ndirimo n’ubwo
ikunzwe, yakozwe mu mwaka wa 1983, ikorwa n’umuhanzi Mike Ejeagha kuri ubu ufite
imyaka 93 nawe akaba yaratunguwe n’uburyo iyi ndirimbo ye yongeye gukundwa
nyuma y’imyaka 41.
Umunyarwenya Chukwuebuka
Amuzie uzwi ku mazina ya Brian Jotter akaba ari nawe wayimenyekanishije,
aherutse gusura uyu musaza kugira ngo baganire anamushimire ku bwo gukora
indirimbo nziza.
Mu mashusho ya mbere
Jotter Brian yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, amaze kurebwa cyane aho kuri
Instagram yarebwe n’abasaga Miliyoni 29 hanyuma ku rubuga rwe rwa TikTok irebwa
n’abarenga Miliyoni 19.
Brian Jotter wahaye Mike
impano ya Miliyoni ebyiri z’amanaira, yavuze ko ari mu buryo bwo kumushimira
kandi ko atigeze akoresha iriya ndirimbo mu zindi nyungu ze zindi.
Jotter Brian yagize ati “Miliyoni
ebyiri namuhaye ni ayo nakuye mu mvune zange zitari iriya ndirimbo ye.
Nayatanze kubwo ubumuntu no kumushimira ntabwo ari inyungu y’ayo nakuye mu
ndirimbo ye.”
Jotter yashimiye abantu
batandukanye bavugaga ko ari gukoresha ibihangano bye avuga ko ari byiza mu
gihe abo bantu bose bibuka gushimira nyiri igihangano.
Umunyarwenya Brain Jotter yasuye umuhanzi Mike w'imyaka 93
Brain Jotter ni umwe mu banyarwenya bagezweho muri Africa
Jotter yavuze ko amafaranga yahaye Mike atari ayo yakuye mu ndirimbo ye ahubwo ari ayo yakoreye akaba yamugeneye ishimwe
TANGA IGITECYEREZO