RFL
Kigali

Yamuhaye hafi Miliyoni 2 Frw! Uruzinduko rwa Brain Jotter kwa Mike Ejeagha wakoze "Gwo Gwo Gwo Ngwo"

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:24/07/2024 11:18
0


Umunyarwenya Brain Jotter yasuye umuhanzi Mike Ejeagha wakoze indirimbo "Gwo Gwo Gwo Ngwo" ahishura ko gukora ‘Challenge’ z’iyi ndirimbo atari uko abitezemo izindi nyungu hanyuma anamuha impano ya N2,000,000 [1,648,081 Frw]



Nta kabuza niba ukurikirana imbuga nkoranyamabaga uzi imbyino y’indirimbo "Gwo Gwo Gwo Ngwo" igezweho muri iyi minsi by'umwihariko mu gihugu cya Nigeria cyane ko yakomotse muri Nigeria.

Iyi ndirimo n’ubwo ikunzwe, yakozwe mu mwaka wa 1983, ikorwa n’umuhanzi Mike Ejeagha kuri ubu ufite imyaka 93 nawe akaba yaratunguwe n’uburyo iyi ndirimbo ye yongeye gukundwa nyuma y’imyaka 41.

Umunyarwenya Chukwuebuka Amuzie uzwi ku mazina ya Brian Jotter akaba ari nawe wayimenyekanishije, aherutse gusura uyu musaza kugira ngo baganire anamushimire ku bwo gukora indirimbo nziza.

Mu mashusho ya mbere Jotter Brian yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, amaze kurebwa cyane aho kuri Instagram yarebwe n’abasaga Miliyoni 29 hanyuma ku rubuga rwe rwa TikTok irebwa n’abarenga Miliyoni 19.

Brian Jotter wahaye Mike impano ya Miliyoni ebyiri z’amanaira, yavuze ko ari mu buryo bwo kumushimira kandi ko atigeze akoresha iriya ndirimbo mu zindi nyungu ze zindi.

Jotter Brian yagize ati “Miliyoni ebyiri namuhaye ni ayo nakuye mu mvune zange zitari iriya ndirimbo ye. Nayatanze kubwo ubumuntu no kumushimira ntabwo ari inyungu y’ayo nakuye mu ndirimbo ye.”

Jotter yashimiye abantu batandukanye bavugaga ko ari gukoresha ibihangano bye avuga ko ari byiza mu gihe abo bantu bose bibuka gushimira nyiri igihangano.


Umunyarwenya Brain Jotter yasuye umuhanzi Mike w'imyaka 93


Brain Jotter ni umwe mu banyarwenya bagezweho muri Africa


Jotter yavuze ko amafaranga yahaye Mike atari ayo yakuye mu ndirimbo ye ahubwo ari ayo yakoreye akaba yamugeneye ishimwe



Ibikorwa byinshi bya Jotter bishingiye ku mbuga nkoranyambaga kandi abantu barabikunda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND