RFL
Kigali

Yemi Alade arembejwe n'abamusaba gushaka umugabo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/07/2024 10:15
0


Umuhanzikazi Yemi Alade wo muri Nigeria, yongeye guhishura ko kimwe mu bintu bikomeje kumubangamira ari abantu bamushyiraho igitutu cyo gushaka umugabo barimo n'abo mu muryango we.



Yemi Alade umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo ugezweho muri Afurika, wagiye akundwa mu ndirimbo nyinshi nka 'Johhny', 'Ferrari' n'izindi nyinshi. Yagarutse ku bintu ahura nabyo bimubangamira mu buzima bwa buri munsi, akomoza ku bamusaba gushaka umugabo.

Ibi Yemi Alade yabigarutseho mu birori yakoreye i Lagos byo kumvisha inshuti ze n'itangazamakuru album ye yenda gusohora yise ' Rebel Queen', yafashe umwanya wo kuvuga bimwe mu bintu bimubangamira mu muziki no mu buzima busanzwe.

Agaruka ku bimubangamira mu buzima Yemi Alade yagize ati: ''Akenshi mbangamirwa n'abantu bampatiriza gukora ubukwe, noneho byavuye mu bafana banjye ku buryo n'abo mu muryango wanjye ntakindi bambaza kitari gushaka umugabo''.

Yemi Alade w'imyaka 35 yakomeje ati ''Mu biganiro ngirana n'abo mu muryango wanjye usanga buri wese ambaza ngo nzakora ubukwe ryari? ese kuki ndigutinda gushaka umugabo? hari n'abambwira ko ndigutinda kubyara''.

Uyu muhanzikazi yasoje avuga ko nubwo benshi bakomeje kumushyiraho igitutu cyo gushaka ngo igisubizo kimwe akunze kubaha ni 'igihe nikigera nzashaka umugabo'. Iyi ibaye inshuro ya kabiri Yemi Alade avuze ko akunze guhatirizwa gukora ubukwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND