RFL
Kigali

Impamvu zituma abagore bamwe babura ubushake bwo gutera akabariro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/07/2024 12:37
2


Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu ndimi z’amahanga byitwa ‘frigidity’ ni ikibazo kitoroshye kuko bituma benshi babaho mu buzima bubashaririye kuko uretse no kuba abagabo babibaziza na nyirubwite bimutera ipfunwe akumva ko atameze nk’abandi.



-Ese kutagira ubushake ku mugore ni iki ?

Kugira ngo byumvikane neza abahanga basobanura ko kutagira ubushake bwo gutera akabariro ku bagore wabifata nk’uburemba ku bagabo, ni ukuvuga ko ari igihe umugore aba atagira ubushake (desir sexuel) bw’imibonano mpuzabitsina yanayikora, ntagire icyo yumva ndetse ntagere no ku byishimo bya nyuma (orgasme) bikamera nk’aho ntacyo akoze.

-Ese ni iki gitera umugore kutagira ubushake bw’imibonano ?

Medical News Today isobanura ko indwara yo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku bagore ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo uburwayi nka diyabete,indwara z’Umutima,Hepatite na Kanseri. 

Ishobora kandi guterwa n’ihungabana umuntu yahuye na ryo, kwiheba gukabije, gufatwa ku ngufu, ugutandukana kw’ababyeyi bawe bikakwangisha imibonano, imisemburo itameze neza mu mubiri, ingaruka z’imiti umuntu aba yaranyoye, kumara igihe kirekire udakora imibonano n’ibindi.

Iki kibazo kigaragara akenshi ku bagore bakuze (Bacuze cyangwa bari hafi gucura),ibi ahanini biterwa n’imisemburo iba yaragabanyutse mu mubiri wabo yo bita estrogen, bigatuma umugore yumva nta mibonano mpuzabitsina ashaka, ibi kandi bikaba bigira ingaruka nyinshi ku bashakanye, harimo n’ubwumvikane buke hagati yabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nayituriki pelgia1 month ago
    Ese biterwaniki lutagira amavangingo
  • Nyirabenda2 weeks ago
    Ndumva abadamu badushyiriraho,gahunda yihariye yokwipimisha,kwamuganga,ziriya ndwara,zabonetse harugu zituma,umuntu,adashobora kubakurugo.





Inyarwanda BACKGROUND