RFL
Kigali

Abigaragambya muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi – VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:23/07/2024 11:01
0


Bamwe mu biganjemo urubyiruko bo mu gihugu cya Uganda babyukiye mu myigaragambyo bari bamaze iminsi bateguje, batangiye gutabwa muri yombi nyuma yo kutumvira impanuro za Perezida Yoweri Kaguta Museveni.



Mu minsi yashize, mu gihugu cya Kenya habaye imyigaragambyo ikomeye cyane yatumye Perezida William Ruto asesa Guverinoma kubera uburemere bw’iyo myigaragambyo yamaganaga izamuka ry’imisoro ndetse na ruswa ivuza ubuhuha muri iki gihugu cya Kenya.

Bamwe mu baturage bo muri Uganda niho bagiriye icyifuzo n'igitekerezo cy’uko nabo bategura imyigaragambyo bakamagana ruswa yamunze ubutegetsi bwa Uganda by'umwihariko bakaba bashinja ibyaha byinshi Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Kuwa Mbere, inzego z’umutekano muri Uganda zatangaje ko ziteguye kurinda Igihugu no kuburizamo imyigaragambyo yari yateguwe uyu munsi ku wa Kabiri ndetse inzira zerekeza ku Nteko Ishinga Amategeko zikaba zifunze, abayobozi bakaba bari gufashwa kugera mu Nteko Ishinga Amategeko barinzwe mu buryo bukomeye.

Nk’uko bari babiteguye, bamwe mu rubyiruko bagerageje kubyukira mu myigaragambyo bafashwe n’inzego z’umutekano ziryamiye amajanja batabwa muri yombi kuko bari banabibagiriyemo inama.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND