RFL
Kigali

Chris Brown yajyanywe mu nkiko azira gukubita abagabo 4

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/07/2024 10:36
0


Umuhanzi w'icyamamare, Chris Brown, yisanze imbere y'inkiko nyuma yo kuregwa gukubita abagabo bane (4) bari bitabiriye igitaramo cye.



Christopher Maurice Brown umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo akaba n'umubyinnyi kabuhariwe, yongeye kujyanwa mu nkiko kubera urugomo. Arashinjwa gukubita abagabo bane bari bitabiriye igitaramo cye akabakomeretsa ndetse umwe muri bo akaba ari mu bitaro.

Abagabo bane aribo Larry Parker, Joseph Lewis, Charles Bush hamwe na Da Marcus Powell, bajyanye mu nkiko Chris Brown bamushinja ko yabakubise. Bavuze ko ubwo bitabiraga igitaramo cy'uyu muhanzi cyabereye i Texas ahitwa Forth Worth aribwo bahakubitiwe iza kabwana.

Bavuze ko ubwo iki gitaramo cyarangiraga bagiye mu cyitwa 'Meet & Greet' ndetse bafite amatike ya VIP aho bagomba guhura na Chris Brown bakamusuhuza ndetse bakanifotozanya. 

Ubwo umwe muribo witwa Charles Bush yahageraga yagerageje kuganira na Chris Brown umwe mu bashinzwe kurinda uyu muhanzi yamusubije inyuma bituma batangira gutongana.

Ubwo batangiraga gutongana niko inshuti za Charles nazo zahise zibegerana batangira gutongana ari nabwo Chris Brown yabwiraga abamurinda kubasohora. Iki gihe ngo abamurinda batangiye kurwana n'aba bagabo 4, bituma na Chris Brown ku giti cye ahita yinjira mu murwano.

TMZ yatangaje ko aba bagabo bavuga ko uyu muhanzi atigeze areka ngo abamurinda babe aribo barwana nabo ahubwo ko nawe yahise yinjira muri iyi nkundurano yasize umwe muribo yakomeretse akajyanwa kwa muganga.

Chris Brown umaze imindi mu bitaramo bizengura imijyi yo Amerika yamamaza album ye '11:11', arezwe ibi, mu gihe asanzwe azwiho kuba agira urugomo no kurwana. Ikiyongeraho kandi ni uko aba bagabo bane basabye indishyi y'akababaro ya Miliyoni 50 z'Amadolari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND