Tariki 23 Nyakanga ni umunsi wa magana abiri n'itanu mu minsi igize umwaka, bisobanuye ko hasigaye iminsi ijana na mirongo itandatu uyu mwaka ukagera ku musozo.
Ibintu biba byarabaye
kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda
yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1881:
Hashinzwe ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino ngororangingo rizwi cyane nka
Fédération Internationale de Gymnastique (FIG). Iri ni ryo shyirahamwe
mpuzamahanga ry’imikino rimaze igihe kirekire rishinzwe mu mateka y’isi.
Fédération Internationale
de Gymnastique, yashingiwe mu gihugu cy’u Bubiligi, mu Mujyi wa Liège, muri iki
gihe iri shyirahamwe rifite icyicaro mu gihugu cy’u Busuwisi, mu Mujyi wa
Lausane. Kugera mu mwaka w’1921 ryari rigizwe n’ibihugu bitatu aribyo u
Bubiligi, u Bufaransa n’u Buholandi.
1983:
Hatangiye intambara ya gisivile mu gihugu cya Sri Lanka, mu buryo bw’umwihariko
iyi ntambara yahuzaga ingabo za Guverinoma n’inyeshyamba zo mu mutwe Liberation
Tigers zari zicumbitse i Tamil Eelam, mu Buhinde. Iyi ntambara yatumye abarenga
ibihumbi magana ane bava mu byabo.
1984:
Vanessa Lynn Williams yabaye Nyampinga wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
ufite inkomoko ku mugabane w’Afurika, nyamara nyuma y’iminsi micye yaje
kuryamburwa.
Kwamburwa ikamba k’uyu
Nyampinga, byaturutse ku mafoto yagaragajwe yambaye ukuri, yasohotse mu
kinyamakuru Penthouse, uyu ni we Nyampinga wa mbere wambuwe ikamba mu mateka
y’iki gihugu.
1992:
I Vatican, komisiyo iyobowe na Joseph Ratzinger, yatangaje ko bikwiye ko
hakumirwa uburenganzira bw’abakora imibonano mpuzabitsina babihuje, ndetse no
kubana kw’abantu batashyingiranywe mu buryo bwemewe.
Joseph Ratzinger, muri
ibi bihe yabaye umushumba mukuru wa Kiliziya Gaturika, izina ry’ubushumba ni
Papa Benedict XVI, yimitswe tariki 7 Gicurasi 2005, uretse ko yari yatowe tariki
19 Mata 2005.
1992:
Abkhazia yatangaje ubwigenge bwayo, yigobotora Georgia.
2005:
Mu gihugu cya Misiri habereye igitero cy’ubwiyahuzi, haturitse ibisasu bitatu
bya bombe bihitana abantu mirongo inani n’umunani.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1892:
Haile Selassie, umwami w’Abami wa Ethiopia, yavutse yitwa Tafari Makonnem,
yabaye igihangange cyane, kuva yaba negus mu 1930. Mu w’1936 yagiye mu
ishyirahamwe ry’ibihugu SDN yaje kuvamo Loni mu 1945; avuga adaciye ku ruhande
ko adashimishijwe n’uburyo Abataliyani bamwicira abaturage.
Haile Selassie azwi cyane
nk’intwari y’umugabane w’Afurika, yaciye ubucakara mu gihugu cye.
1984:
Brandon Roy, umukinnyi wa basketball, ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe
z’Amerika.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1793:
Roger Sherman, umwe mu bashyize umukono ku masezerano yahesheje ubwigenge Leta
Zunze Ubumwe z’Amerika.
2007:
Mohammed Zahir Shah, wabaye umwami wa Afganistan.
2012: Sally Ride, umugore wa mbere w’umunyamerika watembereye mu kirere.
TANGA IGITECYEREZO