Kigali

Vestine na Dorcas bamaze kwiyambaza abanditsi babiri nyuma ya Niyo Bosco

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/07/2024 20:08
0


Itsinda ry’abahanzikazi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas basohoye amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Neema’ iri mu giswahili. Yabaye iya mbere iri muri uru rurimi bakoze nyuma y’imyaka itatu ishize bari mu muziki.



Muri iki gihe abahanzi b’indirimbo zisubiza intege mu bugingo, bashyize imbere gukora ibihangano byubakiye ku rurimi rw’Igiswahili ahanini bitewe n’uko ari ururimi ruvugwa n’umubare munini w’abatuye Isi, kandi biganje cyane mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasizuba.

Imyaka itandatu irashize u Rwanda rwemeje Igiswahili nk’ururimi rwa Kane mu zemewe zikoreshwa. Igiswahili ni rumwe mu ndimi 10 zivugwa cyane ku Isi aho abarenga Miliyoni 200 barukoresha.

Ibarura rusange ry’abaturage ryatangajwe muri Gashyantare 2023 ryerekanye ko Igiswahili mu Rwanda kivugwa n’abagera kuri 2,97%.

Vestine na Dorcas bamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ziri kuri Album yabo ya mbere bise ‘Nahawe Ijambo’ zanditswe na Niyo Bosco bakoranye igihe kinini akibarizwa muri MIE. Iriho indirimbo nka ‘Si Bayali’, ‘Ibuye’, ‘Arakize’, ‘Simpagarara’, ‘Adonai’, ‘Papa’, ‘Nzakomora’ n’izindi.

Iyi Album bayikoze mu gihe bari bakiri ku ku ntebe y’ishuri ariko bakomeje gukotana kugeza ubwo album irangiye.

Niyo Bosco akimara kuva muri iriya Label ntiyongeye gufasha aba bahanzikazi. Ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru, ku wa 20 Ukuboza 2022, aba bakobwa bavuze ko bazirikana uruhare Niyo Bosco yagize kuri Album yabo ya mbere.

Kamikazi Dorcas ati “Yakoze ibintu byiza cyane. Turanamushimira. Kuva ku ndirimbo yacu 'Nahawe Ijambo' kugeza kuri 'Nzakomora' yagize uruhare rukomeye cyane cyane. Ndamushimira, kandi mwifuriza no guhirwa. Imana ijye ibana nawe, kandi yumve ko ibintu yakoze, Imana izamuhembe.”

Niyo Bosco yagize uruhare ku ndirimbo za Vestine na Dorcas kuva kuri ‘Nahawe Ijambo’ kugeza kuri ‘Nzakomora’. Ijwi ry’uyu musore ryanumvikanaga mu ndirimbo zabo (Ibizwi nka Back Up).

  

Bamaze kwifashisha abanditsi babiri

Binyuze ku mujyanama wabo, Murindahabi Irénée [M. Irénée] aba bakobwa bakomeje urugendo rwo gukora ibindi bihangano byubakiye ku guhimbaza Imana.

Ariko, iyo witegereje neza ubona ko bashyize imbere mu gukorana n’abandi banditsi basanzwe ari n’abahanzi b’indirimbo.

Ku ikubitiro bakoranye n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza, Danny Mutabazi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Impamba y’urugendo’.

Uyu mugabo yabandikiye indirimbo eye zirimo ‘Iriba’, ‘Isaha’, ‘Umutaka’ ndetse na ‘Ku musaraba’ baheruka gushyira hanze.

Danny Mutabazi yabwiye InyaRwanda yishimira ko ibihangano yabandikiye byatanze umusaruro. Ati “Yego! Indirimbo nabandikiye zatanze umusaruro munini by’umwihariko kuyaherukaga (Aravuga indirimbo yitwa ‘Iriba’ yabandikiye).”

Yavuze ko Vestine na Dorcas bafite impano, kandi ibihangano byabo byuzuye guhembura umubare munini. Ati “Bafite indangagaciro zo gukunda ibyo bakora kandi bafite impano yo kuririmba mu buryo bukora ku mitima y’ababumva.”

Ni mu gihe ndirimbo ‘Neema’ bashyize hanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, yanditswe na Martin Mugisha usanzwe nawe ari umuhanzi w’indirimbo za Gospel.

Ni ubwa mbere akoranye n’aba bakobwa mu bijyanye no kubandikira indirimbo. Yabwiye InyaRwanda, ko yishimiye gushyira itafari rye ku muziki w’aba bakobwa.

Yavuze ariko ko mu kwandika iyi ndirimbo yafatanyije na M. Irénée. Ati “Yego! Ni ubwa mbere ariko nafatanyije na Murindahabi Irénée [M. Irénée] kuko Vestine na Dorcas n’abaririmbyi Mpuzamahanga.”

“Kubandikira indirimbo bisaba ko uba uri kumwe na Irene Murindahabi kugirango duhuze ibitekerezo dore ko Irene nawe n’umuririmbyi mwiza cyane. Rero, niyumva neza cyane kandi biranejeje cyane. Ni ubwa mbere rwose dukoranye.”

Vestine Dorcas basohoye amashusho y’indirimbo ‘Neema’  

Indirimbo ya mbere bakoze iri mu rurimi rw'igiswahili yanditswe na Martin Mugisha


Indirimbo enye zakurikiye Album yabo zanditswe na Danny Mutabazi zirimo nka ‘Ku musaraba’ yamamaye cyane


Niyo Bosco yanditse indirimbo zose zigize Album ya mbere ‘Nahawe Ijambo’ ya Vestine na Dorcas 

Umujyanama wabo agira uruhare mu kunononsora buri ndirimbo aba bakobwa bashyira hanze

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NEEMA’ YANDITSWE NAMARTIN

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IRIBA’ YANDITSWE NADANNY MUTABAZI

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ADONA’ YANDITSWE NANIYO BOSCO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND