RFL
Kigali

Aloys Habi yashyize hanze igisigo "Karemano" gikebura abishongora kuko bashimwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/07/2024 17:28
0


Umuhanzi Habiyambere Aloys [Aloys Habi] umunyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze igisigo yise "Karemano" kigamije gukebura abishongora kuko bashimwe.



Uyu musore w'impano ikomeye mu kuririmbira Imana, wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise "Mbitse inyandiko", yashyize iki gisigo hanze mu mpera z'icyumweru gishize.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Aloys Habi yavuze ko icyo yari agamije agihimba ari ukugira ngo aburire cyangwa atange impanuro ku muntu wishongora ko yashimwe.

Ati: "Icyo nari ngamije mpimba iki gisigo, mba naka Imana ubwenge ariko kandi ngamije kuburira cyangwa se gutanga impanuro ku muntu wishongora aho yashimwe, muhanura kugira ngo abantu bareke kwishongora aho bashimwe, bace bugufi mu yandi magambo. 

Nanatanga inama ku bageze iyo bagera kugira ngo bafashe n'abandi, bamenye ko nta muntu ukomeza kuba umwuma cyangwa se ukomeza ngo azamuke ahubwo igihe cye kigera manda ye ikarangira n'abandi bagakurikira.

Aho rero iyo wagize umuntu ufasha igihe wari uri hejuru nawe agufashiriza abawe niyo mpamvu rero nza nshyiramo kugira ngo bafashe n'abandi". 

Aloys Habi yavuze ko kuba ari ugusohora ibisigo bitavuze ko azareka no gukora indirimbo ko ahubwo ubwo yamaze kuba intiti. Ati: "Ntabwo ngiye kuva mu buhanzi kubera ko urabizi ko mu Rwanda tugira icyo bita intiti. Mu ntiti harimo ubuhanzi, hakabamo ubusizi, hakabamo n'ubuhimbyi bw'amazina y'inka ibyo byose biri mu ntiti.

Ubu nakwitwa intiti utagendeye ku busizi gusa kuko niba ndirimba, ubwo ndi mu gice cy'intiti cyo guhimba, ubwo niba ndi no mu gusiga nabwo ndi intiti yo mu busizi.

Ejo nzanahimba amazina y'inka mu gihe nabonye ko hari abo byafasha cyangwa kuko njyewe mba nshaka aho kunyuza amasomo, mba numva abyigana mu mutima wanjye nshaka kugeza ku bantu kugira ngo agire aho yabageza kuko icyo nzareberwa nyuma y'ubu buzima cyangwa se icyo nzashimirwa n'ibibazo nacyemuye muri sosiyete ntabwo ari ibibazo nateje.

Rero niyo mpamvu iyo mbonye hari aho nanyuza inganzo iri bucyemure ibibazo runaka ndayihanyuza ntitaye ngo naha gusa. Kuririmba byo ntabwo bishobora kuba byagira ikibikoma mu nkokora biri imbere cyane."

Uyu muhanzi yasoje avuga ko nyuma y'iki gisigo hari indirimbo azashyira hanze ndetse akazanashyira ikindi gisigo akazanakora ibitaramo. Ati: "Nyuma y'iki gisigo rero hari indirimbo iri kurangira. Ngiye gushyira hanze indi ndirimbo irangiranye n'ikindi gisigo. 

Hazabanza hajye hanze indirimbo nyuma yaho hajye hanze igisigo kindi. Urumva rero ko ibikorwa birahari cyane n'ibitaramo nk'uko ubushize nagiye nzeguruka hirya no hino mu bihugu bitandukanye n'ubundi kandi birakomeje.

Hari bamwe bakomeje kumpamagara, ndumva ari ugushyira hanze ibihangano ndetse no kuririmba henshi hatandukanye byose birakomeje urumva ko ni byiza.

Ku bantu bankunda, abafana n'abakunzi cyangwa abandi bantu banshyigikiye barusheho kunsengera kuko biba bisaba imbaraga z'amasengesho kugira ngo Imana ize ikorane nanjye mu rwego rw'imikoranire yanjye nayo n'abantu muri rusange."

Iki ni igisigo cya 3 Aloys Habi ashyize hanze nyuma y'icyo yise "Ikinegu"  ndetse na "Nta mpamvu y'icumbi".



Aloys Habi yashyize hanze igisigo yise "Karemano" kikaba kiri ku muyoboro we wa YouTube 



Aloys Habi yakebuye abishongora kuko bashimwe abinyujije mu gisigo yise "Karemano" 


Aloys Habi yamamaye mu ndirimbo "Mbitse Inyandiko"





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND