RFL
Kigali

Imyaka 52 akorera Leta! Urugendo rwa Joe Biden muri Politiki

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:22/07/2024 9:49
0


Joe Biden wabaye Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaraye atangaje ko atacyiyamamarije kongera kuyobora iki gihugu hanyuma atangaza ko Vice President we, Kamala Harris ariwe ukwiye kumuhuhira mu ngata.



Nyuma y’igihe ashyirwaho igitutu cyo guhagarika ibyo kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu kubera imbaraga nke afite n’uburyo yitwaye mu kiganiro mpaka aherutse kugirana na Donald Trump, Joe Biden yaraye atanze ibaruwa yemeza ko yamaze kwikura mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Muri Mutarama 1973, nibwo Joe Biden yarahiriye kuba umusenateri muri Leta ya Delaware aho yaje kuba umusenateri wa 7 muto Amerika igize ubwo yari afite imyaka 30 gusa.

Joe Biden watorewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena mu mwaka wa 1972 akarahirira kwinjira muri iyi Nteko mu mwaka wa 1973, yongeye gutorerwa izindi manda zo mu myaka ya 1978, 1984, 1990, 1996, 2002, na 2008 kandi aho hose agira amanota ari hejuru ya 60%.

Mu mwaka wa 1988, Joe Biden yiyamamarije kuba Perezida icyo gihe iyo atorwa akaba yari guca agahigo ko kuba Perezida wa Amerika akiri muto nyuma ya John F. Kennedy ariko aza kugarikwa no kwigana imbwirwaruhame y’Umunyapolitiki w’umwongereza, Neil Kinnock.

Mu mwaka wa 2008 yashatse kongera kwiyamamaza aho yumvikanishaga ko azahangana n’ikibazo cy’intambara ya Iraq biranga icyo gihe Barck Obama atorerwa kuyobora Amerika atsinze ku majwi 52.9%.

Nyuma y’uko Biden bitamukundiye kwiyamamariza kuyobora Igihugu, Barack Obama yamuganirije mu ibanga rikomeye hanyuma ku wa 22 Kanama 2008, nibwo Barack Obama yahise atangaza ko Joe Biden ariwe baziyamamazanya nka Vice President we ndetse baranatsinda.

Mu mwaka wa 2012, Barack Obama yongeye kwiyamamazanya na Joe Biden kuyobora Amerika n’ubwo hari benshi batifuzaga Joe Biden ariko byaje kugenda neza bongera kubona intsinzi yabasubije muri White House.

Kuva mu mwaka wa 2016 na 2019, nibwo ibinyamakuru byinshi batangaje ko Joe Biden ariwe wari kwiyamamariza kuyobora Amerika hanyuma biza kuba impamo mu mwaka wa 2020 atangira ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Amerika ahanganye na Donald Trump wari usanzwe ari Perezida.

Ku wa 20 Mutarama 2021, nibwo Joe Biden yatangiye inshingano ze nka Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ingoma ye yaranzwe n’imyigaragambyo mu minsi ya mbere yakorwaga n’abagize ishyaka rya Republican bari bashyigikiye Donald Trump.

Mu ijoro ryakeye, Joe Biden yatangaje ko atagikomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kubera igitutu yashyizweho n’abo mu ishyaka rye bavuga ko nta mbaraga agifite kandi ko yitwaye nabi mu kiganiro mpaka aherute kugirana na Donald Trump.

Joe Biden w’imyaka 81, yashimiwe na Barack Obama bayoboranye Amerika, avuga ko kuva ku munsi wa mbere Joe Biden yaranzwe no gukunda Igihugu, gukora cyane kubera cyo ndetse no kushakira ibyiza USA.

Itegeko Nshinga rya Amerika rivuga ko manda ya Perezida imara imyaka 4 akaba kandi yemerewe kuyobora manda ebyiri gusa ari kumwe na Vice President we yihitiyemo.


Joe Biden yamaze kwikura mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika


Joe Biden yatanze Kamala Harris nk'uwamusimbura mu bikorwa byo kwiyamamaza


Donald Trump uhataniye kongera kuyobora Amerika ni umwe mu bishimiye ko Joe Biden yikuye mu bikorwa byo kwiyamamaza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND