Tariki ya 20 Nyakanga ni umunsi wa 202, hasigaye iminsi ijana na mirongo itandatu n’itatu uyu mwaka ukagera ku musozo.
Ibintu biba byarabaye
kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda
yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1810: Abaturage
ba Bogota muri New Granada batangaje ko bibohoye ubukoloni bwa Espagne.
1871: British
Columbia, ni intara iherereye mu Burengerazuba bwa Canada, yihuje n’icyo
gihugu.
1951: Umwami
Abdullah I wa Jordan yiciwe muri Palestina, mu masengesho yo ku wa Gatanu yari
yagiriye i Yerusalem.
1959: Umuryango
w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu bijyanye n’ubufatanye mu by’ubukungu, wemeye
ubufatanye na Espagne.
1960: U
Bubiligi bwagaragaje ukwihagararaho mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye ku mpamvu
bwari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe guverinoma ya RDC
yasabaga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete kohereza ingabo zabo kuza gutsimbura
no kwirukana Ababiligi muri Congo-Kinshasa.
Leta Zunze Ubumwe
z’Abasoviyete zabujijwe kwivanga muri ibi bibazo bya Congo-Kinshasa
n’Ababiligi, bikozwe na Amerika n’u Bufaransa ndetse n’Umuryango wa Atlantic
(Atlantic Treaty Organization).
1968: Hashinzwe
Special Olympics, imikino ihuza imbaga nyamwinshi y’abakuru n’abato,
by’umwihariko abafite ubumuga butandukanye.
1969: Gahunda
ya Apollo yageze ku ntego zayo kuko iya 11 yashoboye kugeza bwa mbere umuntu ku
butaka bwo ku kwezi. Extra-vehicular activity (EVA) yashoboye kugendera ku
kwezi.
1969: Harangijwe
intambara hagati ya Honduras na El Salvador nyuma y’iminsi itandatu yari imaze
itangiye.
Iyi ntambara yatejwe
n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje amakipe y’ibihugu byombi, biturutse ku
makimbirane ya politiki yari hagati y’ibyo bihugu.
1977: Ikigo
cy’Ubutasi cya Amerika, CIA (Central Intelligence Agency) cyashyize ahagaragara
inyandiko z’amabanga ziba zigenzurwa na Guverinoma, zikubiye mu cyo bita Freedom
of Information Act (FOIA).
1980: Akanama
k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kemeje mu buryo budasubirwaho ko
Jerusalem idafatwa nk’Umurwa Mukuru wa Israel.
2000: Muri
Zimbabwe, hatangijwe imyanya igenewe abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Nteko Ishinga
Amategeko, bwa mbere mu mateka.
2006:
Ingabo za Ethiopia zinjiye muri Somalia.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
356 mbere y’ivuka rya
Kirisitu: Havutse Alexander The Great, Umwami wa Macedonia.
1822: Gregor
Mendel, umushakashatsi ukomoka mu Budage, ufatwa nk’umubyeyi wa siyansi yiga
ibijyanye n’uruhererekane (Genetics).
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
985: Papa
Boniface VII
1982: Okot
p’Bitek, Umuhanzi w’Umusizi wo muri Uganda.
1992: Václav
Have yabaye Perezida wa Czechoslovakia.
2009:
Mark Rosenzweig, Umunyamerika w’umushakashatsi mu bijyanye n’ubwonko.
TANGA IGITECYEREZO