RFL
Kigali

Shalom Family yafashije umuryango wa Keza Elsa umaze imyaka 14 arwaye-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/07/2024 21:05
2


Shalom Family itanga ubufasha ku barwayi biganjemo abafite ubumuga, yafashije Keza Elsa kwizihiza isabukuru umaze imyaka 14 arwaye, inaha amafaranga Mama w’uyu mukobwa.



Kuwa 14 Nyakanga 2024 umuryango Shalom Family wasuye  umubyeyi wa Keza Elsa umaze imyaka 14 arwaye.

Muvunyi Bihozagara [Jacques Kibamba] ni we watangije uyu muryango agamije gufasha abarwaye cyane cyane abafite ubumuga.

Shalom Family yatanze ibihumbi 300Frw ku muryango w’uyu mwana umaze imyaka 14 arwaye.

Uburwayi bwa Keza Elsa bwatewe no kuba yaratinze kuvuka aho musaza we bavukana ari impanga yabanje kuvuka, ariko we aratinda bimuviramo kugira ubumuga.

Uyu mwana arerwa na Nyina kuko Se yabataye uyu mwana akiri muto. Kurwaza umwana mu gihe cy'imyaka 14 ni ibintu bitoroshye ari nayo mpamvu Shalom Family yamuzirikanye ikamuha ubufasha.

Iki gikorwa cy'urukundo cyahuriranye n’isabukuru y’uyu mwana urwaye, ibi bikaba byakoze ku mutima uyu mubyeyi, ashimira abamutekerejeho.Uburwayi bwa Keza Elsa bwatumye agira ubumuga burimo no kutabasha gukura uko bikwiye Jacques Kibamba watangije uyu muryango yifashishije ijambo ry'Imana ashima uyu mubyeyi wakomeje kwita ku mwana kandi amuhumuriza amubwira ko ejo ari hezaUyu mubyeyi yafatanije n'abagize Shalom Family kwizihiza isabukuru y'umukobwa weIbikorwa bya Shalom Family bikomeje kugirira umumaro abarwayi bari hirya no hinoUmubyeyi wa Keza Elsa yahawe amafaranga agera ku bihumbi 300Frw yo kwita ku mwana we umaze imyaka 14 arwaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWIRAGIYE Thacien1 month ago
    Mwakoze cyane
  • Bideri 1 month ago
    Nigute umuntu ya joining shalom family?





Inyarwanda BACKGROUND