RFL
Kigali

Umwe mu bagore 65 b'uwiyitaga umuhanuzi yahishuye ubuhemu bwe

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/07/2024 10:29
0


Briell Decker wari umugore wa 65 wa Warren Jeffs, washinze itorero ryitwa Fundamentalist Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints (FLDS), yatangaje uko abo bagore bose babanaga mu nzu imwe n'ubundi buhemu bwe bwose yakoze mbere y'uko afungwa.



Aba bagore bose uko ari 65, Prophet Warren Jeffs yari abatungiye mu nzu imwe nini cyane y’ibyumba 44 iherereye mu Mujyi wa Colorado muri Arizona.

Uyu muyobozi w’idini wavugaga ko ari umuhanuzi, yerekaga abayoboke be ko avugana n’Imana, ndetse yari afite intego yo gushyingiranwa n’abagore 79 barimo n’abafite imyaka 12 gusa y’amavuko kandi agahamya ko ibyo akora byose abibwirwa n'Imana kuko babasha kuganira.

Kuri ubu, uyu wiyitaga umukozi w'Imana yakatiwe igifungo cya burundu akaba afungiwe muri gereza ya Texas azira gusambanya abayoboke b'idini rye babiri batagejeje imyaka y'ubukure.

Umugore muto ari nawe mugore wa 65,  yavuze ko bashakanye afite imyaka 18 gusa y'amavuko, babana igihe kigera ku mezi ane gusa nyuma y'uko ahindutse umuhanuzi.

Briell Decker yatangaje ko uyu wahoze ari umugabo we yajyaga abuza abayoboke b'idini rye kureba amakuru, avuga ko uyu mugabo yashakaga ko abayoboke be bizera ko ayobowe n'imbaraga zisumba izindi bityo bakamwumvira.

Ati: "Birababaje rwose gutekereza abantu bose bashutswe na we kubera ko yababeshyaga. Mu myaka ibiri ya mbere nize ko ibyo akora bihabanye cyane n'ibyo yigishaga. Umunsi dushyingiranwa, nibwo natangiye gusobanukirwa ububi bwe neza. 

Mu ijoro rya mbere dushyingiranwa yanyohereje mu rugo kuko nanze kumwegera burundu kuko siniyumvishaga uburyo ari ubukwe bwanjye bwa mbere nkaba ndi umugore wa 65, icyo gihe yarandakariye cyane."


Briell Decker, umugore wa 65 wa Prophet Warren Jeffs


Warren Jeffs wiyitaga umuhanuzi yamaze gukatirwa igifungo cya burundu


Yasambanyaga abayoboke be barimo babiri batujuje imyaka y'ubukure baje no kumufungisha





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND