Kigali

Alliah Cool yashyizwe ku rutonde rw’abazahabwa ibihembo Mpuzamahanga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/07/2024 8:06
0


Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool yashyizwe ku rutonde rw’abantu bazitabira kandi bagahabwa ibihembo mu nama yiswe “100 Most Notable Peace Icons Africa”.



Ni ubwa mbere iyi Nama Mpuzamahanga ishamikiye kuri ‘Business’ igiye kubera i Kigali, Izaba mu gihe cy’iminsi ine, kuva ku wa 1 Kanama kugeza ku wa 4 Kanama 2024 kuri Kigali Marriott Hotel, ahazaba hateraniye abayobozi n’abavuga rikumvikana mu ngeri zinyuranye z’ubuzima.

Iyi nama yahujwe no gutanga ibihembo ku babaye indashyigikirwa mu bikorwa basanzwe bakora, ndetse n’imiryango inyuranye ikorera hirya no hino muri Afurika.

Yateguwe n’ikigo ‘100 Most Notable Peace Icons Africa’ bafatanyije na Peace Ambassador Agency Worldwide, Davdan Peace, ndetse na Advocacy Foundation. Kandi byitezwe ko izitabirwa n’abantu barenga 1000 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, cyane cysane muri Afurika.

Muri rusange ibihembo bizahabwa indashyigikirwa mu bikorwa byahinduye ubuzima bw’umubare munini nko muri Politiki, ‘Business’, kwihangira imirimo, Siyansi, Ubuhanzi, Ibikorwa by’uburagiraneza, imyidagaduro n’ibindi binyuranye.

Alliah Cool washyizwe muri ibi bihembo ku nshuro ye ya mbere, yabwiye InyaRwanda ko "bigaragaza ko ibikorwa nagiye nkora mu bihe bitandukanye byatanze umusaruro". Ati “Kuba nakwegukana igikombe nk’iki, bisobanuye iyaguka ry’imbago zanjye mu bikorwa nsanzwe nkora, kandi zarushaho.’

Iyi nama y’iminsi ine ndetse n’umuhango wo gutanga ibi bihembo uzitabirwa n’ibyamamare mu ngeri zinyuranye nka: Dr Dauda Lawal, Mr Noah Nuhu, Queen Vickylextar Beatrice Naa Manye Fofo Okang Sowah, Dr Muhammed Dahiru, Amb Isimbi Alliance, Lady Sylvia Nduka, Queen Kalimpinya, Dr Samira Buhari, Founder of Daurama Foundation, Amb MohammedTijjaniSabiu, HonYarTelar, High Chief HRH Eze Boniface Ifeanyi Ariekpere Ajuzie;

Hari kandi Dr Dominic Oduro Antwi, Dr Linus Okorie, Dr Nabhit Kapur, Hon Anastacia Ndhlovu, H.E Professor Smelly Dube, Ms Timi Clark, Mr Melody Fidel Okwuazu, Farouk Khailann, Dr Gd Singh, Dr Angel Josephat Natianota, Dr Paddy Emmanuel Iyamu, Agness Sulaiman Kahamba, Dr Daniel Moses, Amb Chinedu Raymond, Dr Simon Adozi, Amb Yusuf Shehu Tijjani, Hon Dr Dubem Oguegbu, Nosipho Mncwabe, Hon Ahmed Bashir;

Dr Dallaji Noah Nuhu, Hon Gambo Manzo, Dr Kamaldeen T.Kuku, Ntangeki Ambrose Nshala, High Chief Higgins Peter, Michael L.Bartlett-Vanderpuye, Amb Tricia Obi-Abu, H.E Amb Adeniran Michael Timothy,  Dr Hauwa Babura, George E.Okoh, Natukunda Fortunate, Dr Abdulrazak Mohammed,

Ndetse na Amb Dr Victor Okon, Mr Hero Chinedu Usiagwu, Saadatu Adamu, Founder of Secure D Future Initiative, Dr. Imane Kendili, Abdelhak Najib PHD, Professor Nicaise Ndembi, Innocent Chinedu Offia, Eze Dr Ken.O. Nwala, Oyebanjo Bosola, na Dr David Didier Lissassi.

Urubuga rw’abari gutegura iyi nama n’ibi bihembo rugaragaza ko urutonde rw’abazahabwa ibihembo barimo Isimbi Alliance [Alliah Cool], Dr Imane Kendili, Amb.Adeniran Michael Timothy, Dr.David Didier Lissassi Assogba, Yar Telar Ring Deng, Ifeanyi Ariekpere Ajuzie;

Yusuy Shehu Tijani, Mohmmed Tijjani Sabiu, Angel Josephat Natianota, Kojo Mensa Amissah, Peter Asiimwe, Kamaldeen T.Kuku, Smelly Dube, Higgins Peter, Hero Chinedu Usiagwu, Dauga Lawal, Abdelhak Najib n’abandi.    

Umuyobozi Ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’iyi nama, Amb Dr. Kingsley Amafibe yagaragaje ko abazahabwa ibihembo ari abantu bakoze ibikorwa byiza bizasiga umurage, kandi bizabera urumuri ibisekuru bizaza mu gihe kiri imbere.

Iyi nama iri gutegurwa kandi ku bufatanya na Tarama Rwanda, yitezweho kuzafasha benshi kwiyungura ubumenyi, guhuza abantu banyuranye, hagamije gushakira hamwe icyateza imbere umugabane wa Afurika.


Alliah Cool yashyizwe mu bahazabwa ibihembo Mpuzamahanga bizwi nka “100 Most Notable Peace Icons Africa”

 

Alliah Cool yavuze ko guhatanira ibi bihembo bimutera imbaraga zo kurushaho gukora ibikorwa by’ubugiraneza 

Muri Gashyantare 2022, Alliah Cool yagizwe ambasaderi w’amahoro ku Isi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwamamaza ibikorwa by’Amahoro ku Isi (IAWPA)


Mu Ugushyingo 2023, yaherewe muri Nigeria igikombe cyiswe ‘Great Achievers Award’ acyesha uruhare mu kuzamura imibereho y’abatishoboye

 

Queen Kalimpinya uzwi cyane muri iki gihe binyuze mu mukino wo gusiganwa ku modoka yashyizwe mu bazitabira iyi nama y’iminsi ine i Kigali 







KANDA HANO UREBE FILIME ALLIAH COOL AHERUTSE GUSHYIRA HANZE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND