RFL
Kigali

Umugabo umaze imyaka 15 arwaye ahanganye na kompanyi yamukoreshaga yanze kumuhembera igihe yamaze adakora

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/07/2024 11:38
1


Umugabo w’Umwongereza witwa Ian Clifford umaze imyaka 15 mu kiruhuko cy’uburwayi, ari bubi na kompanyi yamukoreshaga nyuma y’uko banze kumwishyura amafaranga yose y’igihe yamaze arwaye adakora.



Kuva mu 2008, Ian Clifford yagiye mu kiruhuko cy’uburwayi nyuma yo kwemezwa n'abaganga ko afite ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe agahagarika akazi yakoraga muri kompanyi yitwa Tech Giant IBM.

Kuri ubu rero rurageretse hagati n’uwari umukozi n’umukoresha we, nyuma y’uko Ian asabye iyi kompanyi ko imuhemba amafaranga y’igihe cyose yamaze mu kiruhuko cy’uburwayi adakora, hanyuma ntibamuhembe.

Mu 2008 ubwo byagaragazwaga ko arwaye, hari ibyo yumvikanye n'iyi Sosiyete yamukoreshaga ariko ntiyabasha kubakorera mu gihe cy'imyaka 15 yose kuva basinya amasezerano bari bagiranye ku bw'impamvu z'ubuzima bwo mu mutwe.

Nyuma, mu 2013 Clifford yaje gushyirwa kuri gahunda y'abafite ubumuga nyuma y'igihe yinubira ko atigeze ahabwa umushahara na rimwe kuva yahagarika akazi.

Iyi gahunda yashyizweho kugira ngo abakozi bahabwe uburenganzira bwabo bwo kubona bitatu bya kane by'amafaranga bumvikanye n'Ikigo mbere yo gutangira. Bivuze ko Clifford yagombaga guhabwa umushahara w'umwaka ungana n'Amadorali 70,447 nubwo atigeze akora n'umunsi n'umwe mu gihe cy'imyaka 15.

Hatangajwe ko azakomeza guhabwa aya mafaranga kugeza agize imyaka 65 y'amavuko, ahanye na miliyoni zisaga ebyiri z'amadolari. Ariko ibi, bisa nk'ibitaranyuze Clifford kuko yajyanye mu rukiko rw'umurimo iyi sosiyete yakoreraga abarega ivangura rishingiye ku bumuga, ariko ikirego cye nticyakirwa bamubwira ko ibyo ari gukora ari ukwifuza gukabije.

Yavuze ko atishimiye ko umushahara we utigeze wiyongera mu myaka 10 ishize, avuga ko agomba kubyongera mu kirego. Uko kutongezwa umushahara, nibwo uyu mugabo yita ko 'yafashwe nabi.' 


Rurageretse hagati ya Ian Clifford wamaze imyaka 15 mu kiruhuko cy'izabukuru na kompanyi yakoreraga yanze kumuhembere igihe yamaze adakora no kumwongeza umushahara





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gilbert sebahire1 month ago
    Uyu mugabo yararenganye,nibura iyo haba haricyo campany yakoreraga yamufashije nkumukozi wayo muri ubwo burwayi,gusa namone hakwiye kwibandwa mubikubiye mumasezerano.kuko birumvikana ko campany nayo itari gukoresha umurwayi wo mumutwe kuko yashoboraga kuyiteza igihombo.





Inyarwanda BACKGROUND