RFL
Kigali

Menya bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/07/2024 9:17
0


Tariki 18 Nyakanga ni umunsi wa magana abiri mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itandatu n’itanu kugira ngo uyu mwaka urangire.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

390 (Mbere y’ivuka rya Kirisitu): Mu ntambara yahuje Abaromani n’abakoreshaga ururimi rwa Celtic, mu gitero cyabereye ahitwa Allia, Abaroma bakubiswe inshuro, bituma batakaza umujyi wabo Roma.

1389: Hashyizwe umukono ku masezerano y’icyiciro cya mbere hagati y’u Bufaransa n’u Bwongereza; aya masezerano yari agamije guhagarika intambara yiswe iy’imyaka ijana, yabaye hati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano azwi ku nyito ya Truce of Leulinghem, yatumye habaho agahenge k’imyaka cumi n’itatu, ari na cyo gihe kirekire cyabayeho cy’agahenge mu ntambara y’imyaka ijana.

1925: Adolf Hitler yashyize ahagaragara igitabo cyivuga ku buzima bwe, iki gitabo yacyise Mein Kampf, umuntu agenekereje mu Kinyarwanda ni Intambara yanjye.

1936: Ubwo igihugu cya Maroc cyari gikoronijwe na Espagne, inyeshyamba zashoboye guhirika ku butegetsi guverinoma yari yarashyizweho na Espagne, ibi byaje kuba intandaro y’intambara ya gisivile yo muri Espagne.

1975: U Rwanda n’u Bufaransa byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

1976: Mu mikino ngororangingo, umugore witwa Nadia Elena Comăneci yabaye umuntu wa mbere mu mateka washoboye gutsinda ibyiciro icumi binyuranye.

Nadia Elena Comăneci, ukomoka muri Romania, mu 2000 yagizwe na Laureus World Sports Academy, umwe mu bakinnyi b’ikinyagihumbi mu mikino ngororangingo.

1996: Mu gitero cyabereye ahitwa Mullaitivu, inyeshyamba zo mu mutwe wa Liberation Tigers of Tamil Eelam zigaruriye ibirindiro bikuru by’ingabo za Sri Lanka, iki gitero cyaguyemo abantu igihumbi na magana abiri.

Bamwe mu bavutse uyu munsi mu mateka:

1884: Alberto di Jorio, wahoze ari umuyobozi mukuru wa Banki ya Vatican, yigeze no kuba umunyamabanga wa Papal conclave (urugaga rw’Abakaridinali baba bitegura kwitoramo uzaba Papa).

1918: Nelson Mandela, wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo.

Nelson Mandela afatwa nk’umuntu waharaniye uburenganzira bw’Abirabura ba Afurika y’Epfo bari bamaze igihe kinini mu kato ka Apartheid. Afatwa kandi nk’umuntu ukunda amahoro no kumvikana kw’abantu batandukanye. Ni we munyapolitiki wubashywe kurusha abandi kuri iyi si.

Abanyafurika y’Epfo benshi bemeza ko aho bageze ubu ari we babikesha nubwo yamaze imyaka 5 gusa ku butegetsi (1994-1999) akavaho ku bushake.

Hagati aho Loni yatangaje ko kuva ubu tariki 18 Nyakanga ari Umunsi Mpuzamahanga wa Nelson Mandela (International Mandela Day), mu rwego rwo gushyigikira uwo mugabo waharaniye amahoro n’ukwishyira ukizana.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1985: Shahnawaz Bhutto, umuhungu wa Zulfiqar Ali Bhutto.

1989: Rebecca Schaeffer, umukinnyi w’amafilimi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1990: Yoon Boseon, wabaye Perezida wa Koreya y’Epfo.

1992: Viktor Louis, umunyamakuru w'Umurusiya.

2010: Bernard Giraudeau, umukinnyi wa filime w'Umufaransa akaba n'umuyobozi wazo wishwe na kanseri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND