RFL
Kigali

Ishuri rya Action College rikomeje kwakira abana bifuza kwiga mu biruhuko

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:18/07/2024 7:03
0


Ishuri ry’ikitegererezo rya Action College rizwiho gutanga uburezi bufite ireme mu gihe gito, rikomeje kwakira abana bari mu biruhuko bifuza gukomeza amasomo yabo ndetse rikaba rikomeje gufasha abantu basanzwe kumenya indimi zitandukanye.



Ishuri rya Action College rimaze kuba ubukombe mu Rwanda kubera uburezi ntagereranywa n’abarimu b’abahanga  buje ubunyamwuga mu kazi ko kwigisha ku buryo uwo bigishije ahinduka intiti mu gihe gito.

Muri gahunda yo gukomeza gufasha abanyeshuri bari mu biruhuko gukomeza gutera imbere mu masomo yabo, Action College irakangurira ababyeyi bose kuzana abana bagatangira kwigishwa mu gihe cy’ibiruhuko. 

Aba bana bari kwakirwa mu ishuri rya Action College bigishwa indimi z’amahanga zirimo English, Francais, Deutsch, Spanish, Chinese ndetse n’izindi zitandukanye kandi bakazimenya neza mu gihe gito cyane.

Uretse kuba aba bana bahabwa ubumenyi ntagereranywa bwo kuvuga indimi, bigishwa Computer mu gihe gito bakaba bamaze kuba intiti mu gukoresha Computer cyane ko ibikoresho bikenerwa muri iri somo byose bihari kandi bihagije. 

Ababyeyi bakaba bakangurirwa kureba kure bakazana abana hakiri kare ibiruhuko bitari byarangira kugira ngo umwana akomeze yiyungure ubumenyi.

Bitari abana biga mu biruhuko gusa, Ishuri rya Action College ryatekereje ku bantu batagize amahirwe yo gusoza amashuri yisumbuye cyangwa se batagize amahirwe yo gutsinda mu mashuri yisumbuye ishyiraho ikiciro cya “Candidate Libre” mu masomo atandukanye nka Tourism Accounting, Networking, HEG, MEG n’andi atandukanye kandi yose akagira umwihariko wo kugira abarimu b’inzobere.

Mu kwimakaza umuco w’ubwuzuzanye n’uburinganire, ishuri rya Action College ryashyizeho program yo kwigisha guteka ku bantu bose kandi guteka indyo z’ubwoko bwose mu gihe gito uwiga akaba amaze kuba intyoza.

Action College itanga amasomo ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro arimo kwigisha gusuka ibisuko by’amoko yose, gutunganya inzara (Pedicure na Manicure), kogosha, kudefiriza, gusiga ibirungo by’ubwiza (Make-up) ndetse no gukora umusatsi karemano.

Ushobora guhitamo kwiga muri gahunda ya ku manywa (Day Program), gahunda ya nimugoroba (Evening Program), ndetse no mu mpera z’icyumweru (Weekend Program).

Action College kandi yatekereje ku bantu bifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga haba mu mpushya za Permit cyangwa Provisoire hanyuma bashyiraho ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga muri categories zitandukanye. Intego kandi bamaze kugeraho, ni uko gutsindwa ari amahano ku munyeshuri wize muri Action College kandi nta munyeshuri utsindwa yarize muri iri shuri.

Muri gahunda yo gukomeza kwegereza abanyarwanda serivisi za Action College, yafunguye andi mashami aherereye Rubavu, Kayonza ndetse na Kicukiro. Uwifuza ibindi bisobanuro yahamagara kuri 0787246268, 0788648572 cyangwa se kuri 0788603795.


Action College ikomeje kwakira abana bifuza kwiga mu biruhuko indimi zitandukanye 


Abakandida bigenga bifuza gukora ibizamini bya Leta  nabo bashyizwe igorora 

Action College ikomeje kwagura ibikorwa byayo hirya no hino mu gihugu



Kirazira kikaziririzwa gutsindwa mu kizamini cya Provisoire cyangwa Permit warize muri Action College
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND