RFL
Kigali

Abakobwa: Ibizakubaho niba ukunda kubenga abasore

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/07/2024 19:20
2


Ni kenshi mu rukundo habaho kubengana ndetse ugendeye ku bushakashatsi bwakozwe, bugaragaza ko umubare munini w’inkundo, abakobwa ari bo babenga abasore, bivuze ko abakundana benshi batandukana, abakobwa ari bo baba bateye intambwe ya mbere yo gutandukana, si kuri bose gusa ni ahenshi.



Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubusanzwe umukobwa akunda inshuro 7 gusa agifite urukundo rwa nyarwo, ibyo bivuze ko inshuro zirenze ku ya 7 akundana, ziba zubakiye ku musenyi.

Abahanga bagaragaza ko kandi uko umukobwa akomeza kugenda akundana n’abasore benshi nyuma akaza kubabenga bagatandukana, cyangwa se akaba ateretwa n’abasore benshi ariko akababenga, byakwangwa byakunda biba bifite ingaruka bizamugiraho mu gihe kiri imbere mu bijyanye n’urukundo cyangwa ubuzima busanzwe.

Zimwe mu ngaruka ziba zizagera ku mukobwa ukunda kubenga cyane ni izi zikurikira.

1.Kubura umugabo 

Abakobwa bakunze kubenga cyane, hari igihe bibaviramo kubura abagabo, bitewe nuko baba babona abo basore baza kubatereta bakumva batari ku rwego rwabo, kandi nyamara abo bifuza nabo batari ku rwego rwabo.

2. Gushaka umugabo utazagira icyo akumarira 

Umunyarwanda yaciye umugani ati “utinda mu nyama ugacyura amagufwa” cyangwa ngo “wanga 10 ugatora 5”. Ibi bivuze ko hari igihe umukobwa akomeza kubenga abasore avuga ngo hazaza ababaruta, nyuma bikazarangira na ba bandi yangaga ababuze, bigatuma afata uwo abonye.

3.Kwicuza

Hari igihe umukobwa abenga umusore amuziza ko adatunze, nyuma wa musore yamara gutunganirwa agatunga, wa mukobwa akicuza icyatumye amubenga.

4.Kudahirwa mu rukundo

Kenshi aba bakobwa bakunze kubenga abasore, iyo bakunze nabo ntibajya bapfa guhirwa, kuko akenshi usanga bakunda abantu batari ku rwego rwabo.

5.Gutinda mu kubona umugabo 

Iyo umukobwa akunda kubenga cyane, bimuviramo gutinda kubona umugabo kuko akenshi aba yumva uwo ategereje ataraza.

6.Stress z’ababyeyi 

Akenshi iyo umukobwa akunda kubenga, ahanini ashyirwaho igitutu n’ababyeyi bamusaba gushaka vuba kandi mu by'ukuri we ntawe afite bashakana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUGABO JIRE1 month ago
    WASABAUMUKOBWA URUKUNDOGUTE
  • RAMADHAN1 month ago
    umukobwa waba warahemukiw ukaba ukeneye umukunzi no yanjye ni 0612153560





Inyarwanda BACKGROUND