Hagati y'abashakanye hari byinshi biba bisaba kwihanganirana no kubabarirana, gusa abahanga mu mibanire bavuga ko hari imyitwarire cyangwa imico umugabo adakwiye kwihanganira ku mugore we kabone nubwo yaba amukunda urukundo rutangaje.
Dore ibintu 10 umugabo wese adakwiye kwihanganira ku mugore we:
1. Agasuzuguro
Ni kenshi hagati y'abashakanye habamo ibibazo bishobora gutuma umwe asuzugura undi. Agasuzuguro ariko uko kaba kameze kose n'uwagakoze karababaza gusa ngo birushaho kuba bibi iyo umugabo asuzuguwe n'umugore we. Nta mugabo uba ukwiriye kwihanganira umugore umusuzugura kuko bitangira ari agasuzuguro ejo bikabyara ibindi.
2. Kubeshya
Kwizerana n'ukuri niryo shingiro ry'umubano yaba uw'abashakanye cyangwa undi mubona uwo ariwo wose. Kuba umugore wawe yakubeshya ku kantu gato, ni kimenyetso cyo kuba ashobora kukubeshya no ku bintu by'ingenzi mu rugo rwanyu ariyo mpamvu udakwiye kubireberera cyangwa kubyirengagiza nk'umugabo mu rugo.
3. Ugukubita
Kera abantu ntibemeraga ko hari abagabo bakubitwa n'abagore babo ndetse n'abo byabagaho barabihishaga kuko byabateraga ipfunwe. Kuri ubu byafashe indi ntera kuko umubare w'abagabo bakubitwa n'abagore wariyongereye. Iki ni kimwe mu bintu umugabo adakwiye kwihanganira na gato kuko bishobora kubasenyera cyangwa bikanatanga urugero rubi ku bana babo, tutirengagije ko n'umugabo ubikorerwa bimwangiza.
4. Umugore ugutegeka
Ibi akenshi biterwa no kuba umugore wawe atakubaha cyangwa se yifitemo ingeso y'uko ibintu byose bigomba kugenda uko abishaka. Aha niho atangira kugira umugabo we inganzwa amutegeka icyo agomba gukora. Ibi rero ngo ntamugabo uba ukwiye kubyihanganira kabone nubwo yaba yubaha umugore we cyane.
5. Kutamenya igaruriro
Aha ni ha handi umugore akubwira ibyo yishakiye byose byaba ibibi cyangwa ibigayitse, hahandi akora ibyo ashaka akarenza akibagirwa ko ari umugore mu rugo. Aha ngo nta mugabo n'umwe ugomba kureka umugore we arenga igaruriro ahubwo aba agomba kumubwira ibyo akwiye gukora n'ibyo adakwiye gukora atarengereye.
6. Umugore utita ku kintu na kimwe
Abahanga mu mitekerereze bavuga ko umuntu wese utagira ikintu yitaho na kimwe aba ari umuntu utagomba kugirirwa icyizere. Aha rero iyo umugore atagira icyo yitaho na kimwe ari terera iyo, bisenya urugo, byangiza umubano wanyu. Umugabo wese agirwa inama yo kutihanganira umugore udashoboye kwita ku rugo kuko ni kimwe mu bigaragaza ko atazabasha no kwita ku bana banyu.
7. Gusesagura
Burya urugo rwose rukomera kandi rurangwamo ibyishimno iyo amafaranga binjiza acungwa neza kandi ntasesagurwe. Aha kuko abagabo benshi batajya bamenya guhaha ibikenewe mu rugo, bakenera umugore ubizi kandi uzi gukoresha neza amafaranga ahawe yo kwita ku bana n'urugo muri rusange. Niyo mpamvu nta mugabo ukwiye kwihanganira umugore utazi gukoresha neza amafaranga yo gutunga urugo.
8. Utagushyigikira
Wa mugore ubwira imigabo n'imigambi yagirira akamaro urugo rwanyu ntabyumve, wa mugore ubwira icyo ushaka gukora gikomeye aho kugutera akanyabugabo akaguseka. Wa wundi ugisha inama yo gukora umushinga runaka akaba akubwiye ko ibyo urimo utabizi cyangwa ko utabishobora. Uyu ngo ntabwo ari umufasha ukwiye kubana nawe ngo mufatanye kubaka umuryango.
9. Utazi kumvikana
Nta mugabo watera imbere adafite umugore bumvikana mu rugo, kutumvikana bikurura intonganya, agasuzuguro rimwe na rimwe bikaba byanasenyera abashakanye ariyo mpamvu umugabo aba agomba guhwitura umugore we udakunze ko bumvikana cyangwa ko bashyira hamwe.
10. Uguca inyuma
Gucana inyuma kiri mu bintu bisenya ingo nyinshi, byibuze 70% y'ingo zisenyuka ku Isi ngo biterwa n'iyi ngeso. Banavuga ko kandi umugore waciye inyuma umugabo we ari amahano akomeye kuko ngo burya umugabo iyo abikoze agenda akagaruka gusa ngo umugore wagiye mu bandi bagabo kuryamana nabo ngo agenda agiye. Uretse kuba ashobora kukuzanira indwara yanasama inda y'undi mugabo ukazarera umwana w'undi uziko ari uwawe. Niyo mpamvu umugabo aba atagomba kwihanganira umugore umuca inyuma.
TANGA IGITECYEREZO