RFL
Kigali

Abakobwa: Ibintu 8 wakora bikarinda umukunzi wawe kuguca inyuma

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/07/2024 13:50
1


Abantu bakunda kuvuga ko nta kintu wakora ngo umukunzi wagambiriye kuguca inyuma ube wabimubuza, ariko se uzi impamvu byibura umuntu afata umwanzuro wo guca inyuma uwo bakundana? Nubwo hari abantu bavuga ko guca inyuma umuntu bishobora kumubera karande ariko si ko bimeze, n’umwe ubikora by’akamenyero aba afite impamvu yabimuteye.



Dore ibintu 8 ushobora gukoresha ukarinda burundu umukunzi wawe kuguca inyuma:

1 NTUKAMWEREKE KO BURI GIHE AGUSHAKIYE UBONEKA: Akenshi iyo umuntu mukundana amaze kwizera neza ko agufite kandi yakubonera igihe agushakiye, ibyo guharanira urukundo ndetse no kwitabwaho ntago aba akibirebaho kuko aba abifite. Gusa nanone umuntu mukundana ashobora kujya ku wundi kubera ko ugaragaza ko utamwitayeho cyane. Urukundo ni nk’ururabo, buri munsi ruba rugomba kwigirwa uburyo bwo kuhirwa kugira ngo rukomeze rutohe.

2. KU BUSHAKE MUBWIRE KO NTACYO BYAGUTWARA ARAMUTSE AGUCIYE INYUMA

Abantu benshi bakunze kwigengesera iyo babujijwe gukora ikintu runaka. Koresha ubwo buryo umubwira ko kuguca inyuma ntacyo byagutwara, ariko nanone ashobora guhita aguca inyuma kubera kwitiranya uburyo wabivuzemo, ari nayo mpamvu niba uhisemo kubimubwira ugomba gucunga injyana ubivugamo.

 3. SHYIRAMO IMBARAGA MU KUGARAGARA NEZA KURI WE

Ikintu abantu bakundana badakunda kwitaho nyuma yo kubona ko bameze neza mu rukundo, ni uko umukunzi wawe iteka ikintu cya mbere yitaho nk’igihe mugiye guhura nubwo bifata akanya gato ariko ni uko usa. Gerageza kwiyitaho cyane cyane mu buryo umukunzi wawe uzi ko akunda, bizagufasha gushyira ubuhehere ndetse n’uburyohe mu rukundo rwanyu.

4. GERAGEZA KWIRINDA KWEREKANA KO ARI WOWE UYOBOYE

Abantu benshi bakunze guca inyuma abo bakundana mu buryo bwo kwibohora ingoyi abakunzi babo baba babaziritseho. Muri ubu buryo gerageza kwiringaniza na we mu nshingano zo kubaka urukundo rwanyu bitazatuma aguca inyuma yibohora umutwaro umushyiraho.

Gusa nanone, hari umuntu mukundana bikaba ngombwa ko umuyobora kugira ngo urukundo rwanyu rube rutekanye, rero niba bimeze gutyo, wowe reba uko mumeze mu rukundo wite cyane ku buryo bwo kwitwara n’umukunzi wawe bigatuma ataguca inyuma.

5. TUMA UMUKUNZI WAWE AMENYA KO AZICUZA NARAMUKA AGUCIYE INYUMA

Ushobora gutuma umukunzi wawe yishyiramo ko azicuza kandi akagira igihombo mu buzima naramuka aguciye inyuma, ushobora kumubwira ko naramuka abikoze uzaba umuyobozi wa buri gikorwa cyose kizaba mukundana cyangwa se akaba azishyura amafranga runaka menshi igihe wamufashe yaguciye inyuma.  Gusa nanone igikorwa nk’iki kigira n’ibibi ku rundi ruhande, kuko ntaho bitandukaniye no kumutera ubwoba bikaba byatuma bigabanya umuhate yashyiraga mu kutaguca inyuma.

6 .TUMA UMUKUNZI WAWE AMENYA KO NARAMUKA AGUCIYE INYUMA MUZATANDUKANA

Ushobora kubwira umukunzi wawe ko ibyanyu bizaba birangiye naramuka aguciye inyuma, ibi bizatuma yigengesera yirinde kuguca inyuma niba yumva uri uw’agaciro kuri we. Gusa nanone mu gihe umubwiye ibi ngibi, umukunzi wawe ashobora kwiyumva nk’aho udasanzwe umwizera ku rundi ruhande kuburyo bishobora kubaviramo kutumvikana cyangwa se impaka ndende.

 7. SABA UMUKUNZI WAWE GUKORESHA IFOTO YANYU MURI KUMWE MU KIRAHURI CYA TELEFONE YE

Abantu bazamenya ko yafashwe igihe baboney ifoto yanyu mu kirahuri cya telephone ye, nanone kandi bizatuma umukunzi wawe ajya agutekerezaho buri uko akubonye muri telephone ye. Gusa nanone ku rundi ruhande, ashobora kubibona nko kumuyobora mu gihe mutabanje kubiganiraho ngo abyemere mubyemeranijeho.

 8. EREKA UMUKUNZI WAWE KO ARI MU MARUSHANWA N’ABANDI

Tuma umukunzi wawe akwitaho cyane umwereka ko ari mu marushanwa. Ibi bizatuma abura umwanya wo kuguca inyuma kubera ko azaba aganjwe no gufuha kwinshi. Gusa nanone, ibi ntago ari byiza kubikora cyane cyangwa se kubimwereka cyane kuko ahubwo ashobora gutangira gukeka ko ari wowe uri kumuca inyuma.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emery Niyibitanga 2 months ago
    Jew kwl ico naterer nuk nasaba nka bantu bica inyuma abo bakunye bakora amakose se kubera nyuma byabatezeza ingaruka





Inyarwanda BACKGROUND