RFL
Kigali

Pastor Richard Semariza yavuze ku gitabo yise "The VIP Inside of You" yatuye uwitekereza ko atari uw'agaciro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/07/2024 21:18
0


Umushumba akaba n'Umwanditsi w'Ibitabo, Pastor Richard Semariza Ruganirwa, yagarutse ku gitabo cye gishya yise "The VIP Inside of You" yatuye buri wese witekereza ko atari uw'agaciro anashishikariza abantu bose kwandika no gusoma ibitabo kuko bibitse ubumenyi buhambaye.



Pastor Richard Semariza Ruganirwa atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba akorera umurimo w’Imana mu itorero ryitwa Imbaraga z’ubutumwa bwiza mu mahanga yose (Power of the Gospel for All Nations) abereye Umuvugizi Mukuru.

Ni umugabo wubatse, ufite umufasha umwe witwa Jolie Nyiramagaju, bashanye mu mwaka wa 2002, bakaba bafitanye abana 11. Yahamagariwe umuhamagaro w'agakiza mu kwezi kwa 6 mu mwaka wa 1999 ubwo yabaga mu Rwanda, ibisobanuye ko amaze imyaka 25 mu gakiza.

Hari byinshi yishimira yungukiye mu rugendo rw'agakiza. Ati "Icya mbere, mu gakiza nahamenyeye Imana, uwo ndiwe, icyo Imana yandemeye gukora; Kubaho ntegura imibereho uko nzabaho ubuziraherezo; Kugira amahoro yo mu mutima no Kuvuga ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Pastor Richard Semariza Ruganirwa yavuze ko kwandika ibitabo byatangiye kera, "hari igihe ngituye mu cyaro iyo mvuka numvaga ibitekerezo byo kwandika nkandika ku mpapuro, hanyuma sinzibike neza kuko nari ntaramenya neza ko nari mfite umuhamagaro wo kwandika".

Yakomeje avuga uko yaje kwisanga yandika ibitabo "bya nyabyo", avuga ko byatangiye muri 2012. Kugeza ubu amaze kwandika ibitabo bibiri, icya mbere cyitwa "Yesu Kristo Ni Nde?" naho igitabo cye cya kabiri ari nacyo aheruka gushyira hanze cyitwa "The VIP Inside of You".

Uyu mushumba w'umuhanga cyane mu kwandika, avuga ko nta muntu wamukundishije kwandika ibitabo ahubwo byavuye ku muhamagaro agira wo kuvuga ubutumwa bwiza mu isi yose, "bityo rero ntekereza ko ibitabo nakwandika byagera henshi kure ntashobora kugera".

Ati "Iyo ni imwe mu byo nabwira abantu y'uko kunyuza ubutumwa ubwo ari bwo bwose mu bitabo, bituma bugera kera kuruta uko wewe wajyayo kandi bukagera kuri bose, ndetse bikaba byoroshye ko bwashirwa no mu ndimi nyiri kubwandika atavuga".

Yashishikarije abantu bose gukunda kwandika ibitabo kuko ubutumwa bugera kure cyane kandi ntibusaze. Aragira ati "Ikindi cyiza ni uko ubutumwa bunyujijwe mu bitabo bugumaho, ntibushira kandi bukaba umurage w'uwabutanze mu gihe atazaba akiraho".


Pastor Richard Semariza ni Umuvugizi w'Itorero Power of the Gospel for All Nations rifite icyicaro muri Amerika

Pastor Semariza yavuze ko igitabo cye yise "The VIP Inside of You: 13 Secrets to Overcome Low Self-Esteem", yatangiye kucyandika mu 2022. Kirimo paji 144, kikaba kivuga ku gutahura umuntu w'agaciro ukurimo, n'amabanga 13 yagufasha gutsinda kwitesha agaciro.

Ati "Iki gitabo nagituye by'umwihariko abantu bari guhangana na 'Low Self-Esteem' hamwe na Madamu wanjye. Iki gitabo gishobora kuboneka kuri Amazon cyangwa ugakoresha website iri mu gitabo (www.thevipinsideofyou.com) yakujyana kuri page kigurirwaho".

Abajijwe ku nkuru iri muri iki gitabo nawe nyiracyo asoma akayisubiramo kubera kuryohera cyane, yavuze ko gikubiyemo ibisubizo by'umuntu wese witekereza ko atari uw'agaciro, ati "Nezezwa cyane n'ibanga rya mbere riri muri iki gitabo ryo gutsinda kwisuzugura (to overcome low self-esteem)".

Arakomeza ati "Ntangazwa cyane n'ukuntu Imana yaturemanye umwihariko (Uniqueness) abari mu isi twese, ntawe usa n'undi, ntawe uvuga nk'undi, ntawe utekereza nk'undi, ntawe ukora nk'undi. Bityo rero umwihariko (Uniqueness) ni wo ukugira uwo uri we. Ikibazo usanga abantu bishakisha mu bindi bitari mu mwihariko wabo;.

Bigatuma bigereranya n'abandi ndetse bagatekereza ndetse bakanemera kuba abo abantu bavuga ko bari. Ibanga ryo kubaka (Building up) your self-esteem ni ukwibanda ku mwihariko wawe, ukamenya ko ikigutandukanya n'abandi ni cyo wowe kandi ni cyo uremewemo kugira ngo ugisohoreshe ya ntego y'ubuzima wahawe n’Imana".

Umuco wo gusoma nturacengera benshi muri Afrika. Pastor Richard Semariza yagaragaje impamvu abona ibitera, uko bizakemuka ndetse anatanga inama. Ati "Impanvu Abanyafrika badakunda gusoma, njye mbona biterwa no kuba batazi ko bafite ubukene bwo kumenya. Iyo umuntu azi ko azi, bimubuza amahirwe yo kumenya byinshi yari akwiriye kumenya".

Uyu mukozi w'Imana ufatanya kuyobora Itorero no kwandika ibitabo, avuga ko mu bitabo hari ubutunzi bw'ubumenyi butagira akagero. Ati "Ikindi kibitera ni ukuba batarabitojwe. Sisiteme y'imyigishirize nzi muri Africa nubwo atari hose, ntabwo itoza abantu gusoma;

Uburyo byakemuka rero, mbona hakwiriye kugira ibihindurwa mu myigishirize abiga bagatozwa gusoma uhereye mu ntangiriro z'amashuri. Ubundi, hakongerwa ubukangurambaga kubafite influences bagakangurira abantu gusoma berekana ibyiza nakamaro bigira. Hakongerwa libraries kandi zikegerezwa abantu bose".

Pastor Richard Semariza yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2016 mu kwezi kwa cyenda, ahagera avuye muri Kenya aho yari asigaye atuye, ariko ubusanzwe akomoka muri DRC. Kuri ubu ari kwitegura kuza mu Rwanda mu kwezi kwa 8 uyu mwaka, akaba azahagera tariki 12/8/2024 muri gahunda z'ivugabutumwa.


Igitabo cye gishya yise "The VIP Inside of You" cyarishimiwe cyane


Pastor Richard Semariza amazee imyaka 25 mu gakiza


Igitabo gishya cya Pastor Richard Semariza kiri kuboneka kuri Amazon no ku rubuga yise www.thevipinsideofyou.com


Pastor Richard Semariza ari kwitegura kuza mu Rwanda muri gahunda z'ivugabutumwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND