RFL
Kigali

Ibyiza byo kumvisha umuziki umwana muto

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/07/2024 14:22
0


Kumva umuziki ni byiza ku muntu, wumva mu mubiri wawe unezerewe ndetse n’amavunane n’ibibazo bindi ukumva biri gucyemuka (cyangwa uri kubyibagirwa). Abana nabo rero ni kimwe natwe bakuru ndetse nabo umuziki ubagirira akamaro kanini cyane.



Nk'uko ubushakashatsi butandukanye bugenda bubigaragaza, kumvisha umwana umuziki bigira akamaro kanyuranye nk'uko muri iyi nkuru tugiye kubirebera hamwe

Akamaro k’umuziki ku mwana muto:

1. Kumufasha kuvuga

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana wumva umuziki bimufasha kumenya uko amagambo avugwa, imigemo iba muri buri jambo ndetse akanamenyera amasaku n’ubutinde bw’amajwi.

2. Kumufasha gusinzira

Uretse n’umwana no ku muntu mukuru kandi umuziki ufasha ubwonko kuruhuka ndetse no gutuma usinzira neza. Hano ni wa muziki woroshye kandi utuje. Waba umuziki ucuranze cyangwa se kumuririmbira ibihozo, bifasha umwana gusinzira.

3. Ubusabane

Umuziki uzaba ipfundo hagati yawe n’umwana. Aho gufata igihe ujya mu tubyiniro, curanga umuziki ukunda ufatanye n’umwana wawe kuwumva no kuwubyina. Bizatuma arushaho kukwiyumvamo no kugukunda.

4. Ubwenge

Kumva umuziki ku mwana muto bifasha kongera imikorere y’ubwonko n’ibitekerezo ndetse bituma ubwonko bwe bwaguka. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bakunda kumva umuziki baba abahanga mu mibare. Mu ndimi z’amahanga baravuga bati “la mathématique est la mère des sciences”

5. Kongera ibiro

Ubushakashatsi bwakorewe ku bana bavutse badashyitse bwagaragaje ko abana bagiye bumvishwa umuziki byabafashije kongera ibiro vuba ugereranyije n’abandi. Muri rusange rero umuziki utera akanyamuneza bigafasha umubiri gukora neza no kongera ibiro.

Ese ni uwuhe muziki mwiza ku mwana?

Nkuko no ku bantu bakuru tudakunda bimwe no ku bana ni uko. Kumenya umuziki akunda bizagusaba kujya umucurangira imiziki y’amoko anyuranye gusa ukibanda kuyoroheje. Nushyiramo indirimbo akunze ukayikuramo bizarangwa nuko arize cyangwa yerekanye ibimenyetso byo kwivumbura. Gusa mu gutangira koresha imiziki wowe ukunda kuko burya akenshi “umwambari w’umwana agenda nka se”.

Icyitonderwa

Ubwonko bw’umwana buba butarakomera nk’ubw’umuntu mukuru. Niyo mpamvu mu kumucurangira umuziki ugomba kwirinda ibigoma bidihagura cyane ndetse n’ijwi riri hejuru cyane.

Ikindi kandi umuziki mwiza ku mwana ni uwo yumvise nyuma yo gufungura kuko umufasha kuruhuka no gusinzira vuba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND