RFL
Kigali

Uganda: Akari ku mutima wa Grace Ntambara weretswe urukundo rwinshi mu giterane "Miracle Gospel Harvest"

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/07/2024 18:17
1


Mu gihugu cy Uganda hari kubera igiterane cy'imbaturamugabo cyatumiwemo abahanzi bakunzwe cyane barimo Rose Muhando wo muri Tanzania ndetse n'umuhanzikzi nyarwanda Grace Ntambara wamamaye mu ndirimbo "Dariya".



Pastor Grace Ntambara ni umugore wa Pastor Emma Ntambara ukuriye itorero 'Urufatiro rwa Kristo' riherereye i Gasogi. Ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu myaka 8 ishize binyuze mu ndirimbo ze zinyuranye zirimo "Iryo zina", "Mwemerere", "Nta kazi kabi", "Dariya" n'izindi. Indirimbo ze zirabyinitse ndetse zuje ubutumwa bwomora imitima itentebutse.

Uyu muhanzikazi yarakunzwe cyane kugera aho yegukana igikombe cya Groove Award Rwanda mu cyiciro cy'umuhanzikazi w'umwaka, ibi akaba ari ibihembo byari ku mwanya wa mbere mu muziki wa Gospel. Akora umuziki wo kuramya Imana ndetse n'indirimbo zo mu buzima busanzwe zigamije gutanga umasanzu we mu kubaka sosiyete.

Urugero ni indrimbo yise "Dariya", aho agira inama abantu akabasaba gukunda ababyeyi babo. Ni indirimbo irimo inkuru y'umukobwa witwa Dariya wihakanye nyina, akavuga ko atamwerekana mu bantu kuko ngo amukoza isoni, nyamara akibayibagiza ko ari umubyeyi we wamutwise amezi 9, akamubyara, akamurera kugeza abaye inkumi.

Dariya yaje kubeshya inshuti ye y'umuhungu ko ari imfubyi, bituma ubukwe bubera ku nshuti y'umuryango nyina ntiyabimenya. Umunsi umwe nyina yaje kumusura, yibwira umukwe we, undi aratungurwa cyane, afata umwanzuro zo gutandukana burundu na Dariya kuko ubwo "wampishe mama, hari byinshi wampishe".

Grace Ntambara uri mu bahanzikazi bitezweho ibihambaye muri Gospel, aririmba ko Dariya akwiriye gusaba imbabazi kuko "mama uko yasa kose ni mama". Ni indirimbo yakunzwe cyane, bizamura izina ry'uyu muhanzikazi kubera ubutumwa bwibaka sosiyete yatanze, gusa hari bamwe mu bakristo bavuze ko yatandukiriye kuko ngo atari Gospel.

Grace Ntambara ntibyamuciye intege yakomeje gukora izindi ndirimbo zirimo "Nta kazi kabi" ashishikarizamo abantu gukunda umurimo. Ati "Nta kazi kabi iyo ugakoze ugakuze". Yaje kumara igihe atumvikana mu muziki, ariko ubu awuhagazemo bwuma ndetse avuga ko afite imishinga myinshi yiteguye kugeza ku bakunzi b'umuziki.


Grace Ntambara ari kuvuga ubutumwa bwiza mu giterane cy'amateka muri Bushenyi

Uyu muhanzikazi uri kubarizwa muri Uganda mu biterane biri kwitabirwa n'uruvunganzoka rw'abantu, yabwiye inyaRwanda ko akunda cyane umuziki "kuko ni umuhamagaro wanjye, ni ibintu kunze". Yavuze ko impamvu atagaragaraga cyane ni uko hari ibintu yari ahugiyemo byinshi birimo ibiterane no kwita ku muryango we.

Yatumiwe mu giterane kinini cyane kiri kubera muri Uganda kirimo abakozi b'Imana baturutse mu bihugu bitandukanye. Kiri kubera i Bushenyi ahitwa Ishaka kuri Kizinda Market Ground kuwa 12-14 Nyakanga 2024. Kizakomereza kuri Rukungiri kuri Stade kuwa 18-21 Nyakanga 2024. Ni ibiterane byatumiwemo Grace Ntambara na Judith Orishaba ukunzwe cyane muri Uganda.

Grace Ntambara yakozwe ku mutima no gutumirwa muri iki giterane kiri ku rwego mpuzamahanga. Iki giterane cyahawe izina rya "Miracle Gospel Harvest" cyateguwe na A Light to the Nations iyoborwa na Pastor Dr. Ian Tumusime muri Afrika ndetse na Ev. Dr Dana Morey ku rwego rw'Isi akaba ari nawe uri kubwiriza muri ibi biterane.

Uyu muhanzikazi yavuze ko yatunguwe n'ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru ndetse no kuba abanya-Uganda bari kwishimira cyane indirimbo ze, ati "Abantu baritabiriye cyane, ni umunezero ukomeye kandi nagiye ndirimba indirimbo z'Ikinyarwanda, abantu barabyishimiye cyane, urabona ko barimo kubyumva bamwe na bamwe, abandi barifuza kubyumva".

Yavuze ko abanya-Uganda ari abantu bakunda Imana, kandi bakunda cyane umuziki w'abanyarwanda, anashima ko yahahuriye n'ibyamamare. Ati "Ni ikintu cy'umugisha ukomeye kuko ibihangano byanjye ndimo kubisohora hanze y'igihugu, ndashima Imana ko nahahuriye n'abahanzi batandukanye, hari urwego Imana irimo kungezaho." 

Grace Ntambara ushobora guhurira kuri stage na Rose Muhando mu cyumweru gitaha muri ibi biterane byo muri Uganda,  baheruka guhurira ku ruhimbi mu biterane byabereye mu Rwanda mu Karere ka Bugesera mu mpera za 2023, "duhagararana kuri stage imwe, ni ikintu nishimira cyane kuko Rose Muhando ni umuhanzi uzwi mu Karere, yubatse izina cyane, kandi akorera Imana mu buryo bwose".

Avuga ko ari umugisha ukomeye guhagararana na Rose Muhando kuri stage, ati "Biranyubaka kandi mwigiraho byinshi. Ni ikintu gikomeye cyane, gutumirwa mu biterane bigari nk'ibi". Yavuze ko kuba atumirwa mu biterane byatumiwemo Rose Muhando, ari ishema rikomeye kuri we, "kandi ndabishimira Imana cyane".

Yavuze ko abanya-Uganda bamwishimiye cyane, dore ko basanzwe bakunda umuziki wo mu Rwanda ukongeraho ko nawe anyuzamo akaririmba indirimbo ziri mu ndimi bumva, ati "Baranyiyumvamo, nkabiyumvamo". Yongeyeho ati "Ikintu gikomeye rero ndimo ndakoresha indirimbo zanjye ziri mu Kinyarwanda, ariko nkashyiramo n'izabo" mu Ikinyankore n'Igikiga.

Nyuma yo kuva muri Uganda muri ibi biterane bizarangira mu mpera za Nyakanga, Grace Ntambara bamwe bahimbye Dariya kubera indirimbo ye yamamaye, avuga ko atazicisha irungu abakunzi be kuko afite imishinga myinshi kandi migari ari gutegura, ndetse akaba yatangiye kumenyekanisha indirimbo ze hanze y'u Rwanda.

Uyu mubyeyi waririmbye mu giterane cy'amateka muri Bushenyi dore ko ari cyo cya mbere cyitabiriwe cyane, yavuze ko afite umushinga wo kuzana izindi ndirimbo nshya. Ati "Ndimo ndabisaba Imana kugira ngo nshobore kuzana ibindi bihangano bishya, bifasha imitima y'abanyarwanda. Mukomeze munkunde kandi munsengere kugira ngo Imana ikomeze inzamure, Imana ibahe umugisha.

Pastor Grace Ntambara uvuga ko ari umufana we ukomeye w'umuhanzi Pastor Wilson Bugembe wo muri Uganda, yatwaye igikombe cy’umuhazikazi w’umwaka mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2016, mu gihe umuhanzi w’umwaka mu bagabo yabaye Albert Niyonsaba wamenyekanye mu ndirimbo "Isezerano", "Bigarure" n'izindi.


Pastor Grace Ntambara yakozwe ku mutima no gutumirwa mu giterane mpuzamahanga


Grace Ntambara ari kwizihira abanya-Uganda mu giterane byo muri Uganda 


Ubwo Pastor Grace Ntambara yasuhuzaga abitabiriye igiterane yatumiwemo muri Uganda


Grace Ntambara aravuga ko iki ari igihe cye cyo kurabagirana mu muziki  


Avuga ko ari ubuntu bugeretse ku bundi gutumirwa muri iki giterane mpuzamahanga


Grace Ntambara yarigaragaje cyane muri za 2016 nyuma aza kuburirwa irengero mu muziki


Benshi bari gukorwaho cyane mu buryo bw'Umwuka


Ev. Dana Morey ari gufasha benshi kuva mu minyururu ya satani

Pastor Dr Ian Tumusime uyobora A Light to the Nations muri Afrika

Pastor Dr Ian Tumusime nawe ari kubarizwa muri Uganda

Mbere y'uko iki giterane kiba habanje kuba ivugabutumwa mu bigo by'amashuri yo muri Bushenyi

"MWEMERERE" NI IMWE MU NDIRIMBO YISHIMIWE CYANE N'ABANYA-UGANDA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWAMBAYINEMA Alice1 month ago
    Paster ntambara grace turamukunda numukozi wimana abwiriza ibihumuriza umutima waburi wese amen





Inyarwanda BACKGROUND