RFL
Kigali

Impamvu 6 zituma ugorwa no kujya mu rukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/07/2024 14:38
0


Abantu bamwe na bamwe baba bumva bashaka kujya mu rukundo ariko bikarangira batagiye mu rukundo ari ho akenshi wumva umuntu avuga ko adashaka kujya mu rukundo.



Icyakora zirikana ko hari impamvu zishobora gutuma utiyumvamo urukundo cyangwa ngo wumve ukunzwe. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe kandi zitandukanye mu kubacukumburira amakuru yizewe ku rukundo.

Dore impamvu bikugora kujya mu rukundo:

1.Wumva udatekanye

Hari umuntu wanga kujya mu rukundo cyangwa agatinya cyangwa bikamugora kujya mu rukundo kuko yumva adatekanye. Ni ukuva ngo iyo akundanye aba yumva adatekanye muri we bityo bigatuma bimugora gufata umwanzuro wo kujya mu rukundo.

2.Ntiwigirira icyizere

Kutigirira icyizere nabyo bishobora gutuma umuntu atinya cyangwa bikamugora kujya mu rukundo kuko iyo akundanye n’umuntu runaka ahora yumva ko isaha nisaha bashobora gutandukana cyangwa se bashobora kumutwara umukunzi we bityo bigatuma ahitamo kutajya mu rukundo.

3.Inkundo zawe zashize

Abo wakundanye nabo mbere bashobora kugira uruhare runini mu gutinya kongera kujya mu rukundo kuko Niba uwo mwakundanye mbere byaragenze nabi uhora wumva ko n’abandi ariko bizarangira bityo ugatinya kongera gusubira mu rukundo.

4.Wumva utiteguye

Urukundo ni ikintu kenshi gisaba umwanya rero hari ubwo umuntu yanze kujya mu rukundo kuko yumva ko atiteguye kuba yajya mu rukundo.

5.Inshuti zawe

Ikindi inshuti zawe zishobora gutuma utajya mu rukundo mu gihe ubona inshuti zawe zihora mu marira kugera urukundo ibyo bishobora gutuma nawe wumva ko nawe nujya mu rukundo ari ko bizagenda bigatuma wanga kujya mu rukundo.

6.Nturabona uwo muhuza 

Umuntu kandi ashobora kwanga cyangwa kugorwa no kujya mu rukundo kubera ko atariyahura n’umuntu bahuza mbese wa wundi yishimira yumva akunze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND