Kigali

Kanye West ukomerewe n'ibihe agiye guhagarika umuziki

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/07/2024 9:58
0


Umuraperi uri mu bakunzwe na benshi ku Isi, Kanye West Ye, uri kunyura mu bibazo bitandukanye birimo kujyanwa mu nkiko n'abarenga 3 unavugwaho ibibazo by'amafaranga, ubu yavuze ko agiye guhagarika umuziki.



Hashize igihe kitari gito Kanye West Ye agarukwaho mu bitangazamakuru mpuzamahanga, bitewe n'uburyo akomeje kujyanwa mu nkiko n'abarimo abakozi be, umunyamideli umushinja ko yamukoreyeho ishimishamubiri ku gahato, umunyamategeko we umushinja ubwambuzi ndetse hakiyongeraho ko avugwaho ibibazo by'amafaranga nyuma yaho yiyambaje Kim Kardashian wahoze ari umugore we akamuguza amafaranga.

Kuri ubu uyu muraperi ukundwa n'ingeri zose kubera ubuhanga bwe n'udushya agira, yatunguranye avuga ko agiye gusezera mu muziki. Ibi ariko ntiyabitangarije itangazamakuru ahubwo yabibwiye umuraperi Rich The Kid usanzwe ari inshuti ye ya hafi dore ko yanamufashije kumuzamura mu muziki.

Rich The Kid watangaje ko yababajwe n'ibyo Kanye West yamubwiye avuga ko agiye guhagarika umuziki, yamaganiwe kure n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bamubwira ko amubeshyera ibyo bintu Kanye atigeze abivuga. Ibi byatumye Rich The Kid ahita ashyira hanze ubutumwa yandikiranye na Kanye West aho yamubwiye ko iby'umuziki agiye kubishyiraho akadomo.

Mu butumwa Kanye West yandikiye inshuti ye Rich The Kid, yamubwiye ati: ''Ngiye kuva mu muziki bya kinyamwuga. Ntabwo nzi neza ikindi kintu nakora ubu''. Mushuti we yamusubije amubwira ati: ''Uva mu muziki? Abantu baracyakeneye umuziki wawe, ahari wafata igihe cyo kuruhuka ariko ntuwuhagarike''. 

Ubu butumwa bwa Kanye West bukaba bukomeje kugarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho TMZ yatangaje ko hari kwibazwa niba Kanye yaba agiye kureka umuziki kubera ibibazo arimo cyangwa se yaba yabivuze adakomeje.

Mu butumwa Kanye West yandikiye inshuti ye, yamubwiye ko agiye guhagarika umuziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND