Mu masaha yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Perezida Kagame akaba
n’Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora
ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, yaganiriye n’abanyamakuru n’abakoresha
imbuga nkoranyambaga mu kiganiro cyabereye ku Mulindi w’Intwari i Byumba.
Mbere y’uko bagirana ibi
biganiro, basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iherereye ku
Mulindi wa Byumba, aho bari gusobanurirwa n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe
Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, ibyaranze uru rugamba.
Ubwo
yabatemberezaga, Gen (Rtd) Kabarebe yeretse abanyamakuru n'abakoresha
imbuga nkoranyambaga, inyubako yaberagamo Inama ya Biro Politiki ya FPR-Inkotanyi mu gihe cy'Urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Gen (Rtd) Kabarebe
yabasobanuriye ko uwari Umugaba w’Ingabo za RPF Inkotanyi, Paul Kagame,
yagobotse urugamba nyuma y’uko abari abayobozi mu ngabo biciwe mu Burasirazuba,
abasigaye bagatatana.
Yavuze ko akimara
kuhagera Inkotanyi zatangiye kurwana mu buryo bwa kinyeshyamba ari nabwo
zahisemo kwerekeza ibikorwa bya gisirikare mu Majyaruguru y’Igihugu.
Perezida Kagame
yagaragaje ko Urugamba rwo Kubohora Igihugu rutari rworoshye nk'uko
babitekerezaga ku ikubitiro.
Ati “Kuva mu ntangiriro
ubwo urugamba [rwo kubohora Igihugu] rwatangiraga, twumvaga uburemere bw’ibyo
tugomba kwikorera mu gukora ibyo tugomba gukora no kugera ku byo twatekerezaga.
Byaje no gukomera kurushaho uko twabitekerezaga ariko twari duhari kandi
twagombaga guhangana na byo uko byari bimeze.’’
Yakomeje avuga ko mbere
yo gufata ku Mulindi wa Byumba, FPR yari ifite ibyicaro mu Bubiligi, Kampala
n'ahandi hatandukanye. Ati “Ubwo twafataga aka gace twashoboye guhuriza hamwe
RPA na RPF, hahinduka icyicaro gikuru cyacu.''
Ubwo Perezida Kagame
yasubizaga ikibazo cy’umwe mu banyamakuru kigaruka
ku mpamvu Inkotanyi zari zizeye gutsinda ubutegetsi bwari bukomeye ndetse bwari bushyigikiwe n'amahanga bwa
Habyarimana, yagize ati: "Ndakubwiza ukuri ntabwo ari siyansi ngo muri
siyansi nararebaga nkasanga turi butsinde. Nta kintu cyari gihari cyatwemezaga
ko turi butsinde kirenze umutima wacu, kuvuga ngo 'natsinda ntatsinda, ngomba
kurwanira ukuri kwanjye'."
Yagaragaje ko icyahesheje
FPR-Inkotanyi intsinzi ari umutima wo guharanira ukuri, aho yagize ati:
"Ntihazagire ukubeshya ngo ibyo twita intsinzi, ngo barayirebaga. Oya,
barayirwaniriye bayigeraho ariko kuba warayirebaga iza, ibyo bizavugwa n’utari
uhari.''
Ashingiye ku miterere
y'urugamba rwo kwibohora, yagaragaje ko na Leta yariho yumvaga byoroshye
kurutsinda.
Yagize ati: "Babaga
bazi ngo ni Leta, bafite ibyangombwa byose, twebwe bitaga Inyenzi bazatunyura
hejuru bakagenda.''
Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko ko rukwiye kuzirikana ko ibyiza u Rwanda rufite none rutabihoranye, rukamenya amateka.
Yakomeje abasaba kwibaza uko u Rwanda rwageze ku byiza rufite uyu munsi no guharanira kubisigasira binyuze mu gukoresha ijwi bafite neza basobanurira abashaka gupfobya ibyagezweho.
Ati "Mukamenya ngo ibi byiza ntabwo ari uku byari bimeze mu myaka 30 ishize."
Yakomeje agira ati "Ntabwo ibyiza byikora. Ntabwo biva mu bitekerezo gusa, no mu bitekerezo hari intambara. Buri munsi mubyuka mwiteguye intambara. Numvuga nabi, niyo waba utavuze igihugu nabi turahangana."
Perezida Kagame yasobanuye ko ubwo yabwiraga abanyarwanda kuba Intare ntibabe imbwa, yababwiraga kwitegura guhangana n'ikibazo cyaba icy'umuntu ku giti cye, icy'umuryango ndetse n'ik'igihugu muri rusange.
Yaganiriye n'abanyamakuru ndetse n'urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, mbere gato yo kugera kuri Sitade ya Gicumbi, aho agiye kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka 5 iri imbere.
Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru ndetse n'urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ku rugamba rwo kubohora igihugu
Perezida Kagame yagaragaje ko rwari urugamba rutoroshye
Madamu Jeanette Kagame yitabiriye ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n'abanyamakuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga
Miss Nishimwe Naomie ni umwe mu babajije ibibazo Perezida Kagame
Uru rubyiruko rwagaragaje ko rwishimiye guhura na Nyakubahwa Perezida Kagame, bafata n'amafoto y'urwibutso
Karegeya afatana ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame
Scovia Mutesi na Madamu Jeanette Kagame
TANGA IGITECYEREZO