RURA
Kigali

Igisubizo cya Leta y'u Rwanda ku ihagarikwa ry'amasezerano yo kohereza abimukira

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:9/07/2024 10:32
0


Nyuma y’uko Minisitiri w'Intebe mushya w'u Bwongereza, Sir Keir Starmer wo mu ishyaka rya Labour, yemeje ko amasezerano u Rwanda rwari rwagiranye na leta yabanje yari iyobowe n'ishyaka rya Conservative, atazakomeza, Leta y'u Rwanda ivuga ko yamenye iyi gahunda kandi ko iki kibazo atari icy’u Rwanda ahubwo ari icy’u Bwongereza bwarwitaba



Mu itangazo leta y'u Rwanda yasohoye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki  08 Nyakanga 2024 , yavuze ko ubwo bufatanye bwari "bwatangijwe na Leta y'Ubwongereza mu rwego rwo gucyemura amakuba y'abimukira badafite ibyangombwa [batemewe] yibasiye Ubwongereza – [icyo ni] ikibazo cy'Ubwongereza, si icy'u Rwanda".

Leta y'u Rwanda ivuga ko yubahirije byuzuye inshingano zayo muri ayo masezerano, yongeraho ko igishishikajwe no gushakira ibisubizo amakuba atewe n'abimukira ku isi, harimo nko gutanga aho kuba hatekanye ndetse hahesha icyubahiro ku "mpunzi n'abimukira baza mu gihugu cyacu".

Hashize imyaka ibiri aya masezerano  atangajwe, yari yakomeje kudindizwa n'ibibazo byo mu nkiko. Nyuma yemejwe n'Inteko Ishinga Amategeko mu bihugu byombi.

Ku wa Gatandatu, mu kiganiro n'abanyamakuru ,  Minisitiri w'Intebe, Starmer yavuze ko ayo masezerano "yarapfuye ndetse yarashyinguwe".

Mbere, ishyaka rye ryari ryasezeranyije ko rizayakuraho niriramuka rigeze ku butegetsi, rivuga ko ari ugupfusha ubusa amafaranga y'imisoro y'abaturage b'Ubwongereza, mu gihe adacyemura ikibazo cy'abagera muri icyo gihugu mu buryo butemewe banyuze mu muhoro w'amazi uzwi nka English Channel (La Manche).

Rishi Sunak  wari Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza yari yasezeranyije ko indege ya mbere itwaye abasaba ubuhungiro bageze muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bari kujyanwa mu Rwanda ku gahato iyo aza gutsinda amatora.

Urukiko rukuru rw'u Bwongereza rwari rwamaze kwakira ibirego by'abasaba ko iyo gahunda ihagarara, barimo n'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi.

Ku rundi  ruhande Leta y'u Rwanda ivuga ko yari yamaze kwitegura kwakira abo basaba ubuhungiro.

Gusa Minisitiri w'Intebe, Starmer yasezeranyije gushyiraho uburyo butanga umusaruro kurushaho bwo guhangana n'ikibazo cy'abimukira bagera mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bwo gusimbura ayo masezerano n'u Rwanda.

Bivugwa ko ayo masezerano yari yaramaze gutwara miliyoni 310 z'amapawundi (angana na miliyari 520 Frw ).Mu itangazo ryayo, Leta y'u Rwanda ntiyasobanuye niba izasubiza ayo mafaranga.

Ku wa mbere, umuvugizi w'ibiro bya minisitiri w'intebe w'Ubwongereza (bizwi nka No 10 Downing Street) yavuze ko buziga bwitonze ku mafaranga ashobora kugaruzwa n'adashobora kugaruzwa yo muri ayo masezerano n'u Rwanda.

Yavuze ko ayaboneka yose azashyirwa muri gahunda nshya yo gucunga umutekano ku mipaka y'Ubwongereza mu rwego rwo guhangana n'amato (ubwato) mato yambukana abantu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

 Perezida w'u Rwanda Paul Kagame muri Mutarama yavuze ko ashobora gusubiza ayo mafaranga, ariko itangazo leta ye yasohoye nyuma yaho icyo gihe ryavuze ko nta nshingano zo kubikora ifite ndetse ko izabyigaho Ubwongereza niburamuka butanze ubwo busabe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND