Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yatangije ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, hatangazwa ko bigiye gukorwa n’abanyeshuri barenga ibihumbi 200.
Kuri uyu wa Mbere,
abanyeshuri basaga 202.000 basoje amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta
bisoza umwaka wa 2023-2024. Ku rwego rw'Igihugu, ibi bizamini byatangijwe na
Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu, muri GS Gisozi I mu Karere ka
Gasabo.
Abanyeshuri basaga
ibihumbi 202 batangiye gukora ibizamini bya Leta, barimo abahungu 91,189 n'abakobwa
bagera ku 111,810 basoje icyiciro cy'amashuri abanza.
Bamwe mu barezi baganiriye
na RBA mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, bemeza ko uyu mwaka w'amashuri wagenze
neza kandi ko bakoresheje imbaraga zihagije mu kwigisha abana uko bikwiye ku
buryo ibyo bazakora byose babafashije kubisubiramo. Ni mu gihe abatangiye
ibizamini bijeje ababyeyi babo na Leta ko impamba y'ubumenyi bahawe izabafasha
kwitwara neza.
Ubwo haburaga amasaha
macye ngo umunsi nyirizina ugere, ku Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2024, Ikigo
cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyatangaje ko
imyiteguro ya byo yarangiye mu gihugu hose ku buryo abana bazazindukira mu
bizamini nta kibazo gihari.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo
gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, Dr. Bernard Bahati, yavuze ko mu
gitondo cyo ku Cyumweru ari bwo hakozwe imirimo ya nyuma yo kwitegura ibizamini
bitangira kuri uyu wa Mbere. Yasabye abanyeshuri bazabikora gushira ubwoba
bakitegura kwinjira mu bizamini.
Ibizamini bisoza amashuri abanza byatangiye gukorwa none ku ya 8 Nyakanga 2024, bikaba bizasozwa ku ya 10 Nyakanga.
Ibi bizamini biri gukorerwa
ku bigo 1,118 biri hirya no hino mu gihugu, bikazagenzurwa n’abarimu
12,302. Ibizamini bisoza amashuri
abanza biba bigizwe n’amasomo atanu arimo Imibare, Ikinyarwanda, Icyongereza,
Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (SET) n’Ubumenyi rusange n’iyobokamana.
Umwaka ushize MINEDUC yagaragaje ko abakobwa bakunze gutsindira ku kigero cyo hejuru ugereranyije na
basaza babo kuko mu banyeshuri bakoze ibizamini uko bari 201.679, hatsinze 91,
09%, muri bo 55, 29% bari abakobwa mu gihe 44.71% ari abahungu.
Imibare igaragaza ko
Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu 2020/2021 bari
250.443, abatsinze neza ari ibihumbi 207.315 mu gihe abakoze muri 2021/2022
bari 227.720 hatsinda neza 206.286.
Abanyeshuri barenga 200,000 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza
Byatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu
Abanyeshuri bijeje ababyeyi babo na Leta kwitwara neza muri ibi bizamini
TANGA IGITECYEREZO