FPR
RFL
Kigali

Abakunzi ba Hip Hop bari kwizihiza isabukuru ya Jay Polly: Twibukiranye amateka y’uyu munyabigwi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/07/2024 17:14
0


Muri Nzeri 2021 ni bwo inkuru y’icamugongo yatashye mu matwi y’abanyarwanda ko Jay Polly yitabye Imana, ibintu byatunguye benshi. Iyo aza kuba akiriho aba yizihiza isabukuru y'imyaka 37 y’amavuko.



Kuri uyu wa 05 Nyakanga 2024, abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko b’injyana ya Hip Hop barishimira umusanzu n’uruhare rw’umunyabigwi Jay Polly wari kuba yizihiza imyaka 37 iyo aba akiriho.

Jay Polly yaguye mu Bitaro bya Muhima aho yagejejwe avanwe muri Gereza ya Mageragere ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021, akihutanwa kwa muganga ariko ntabashe kubona undi munsi ucyeye kuko yapfuye mu rukerera rwa 02 Nzeri 2021.

Urupfu rwe rwashenguye imitima ya benshi bakunda umuziki nyarwanda by'umwihariko abakunzi b'injyana ya Hiphop dore ko yafatwaga nk'Umwami wayo mu Rwanda ndetse nawe ubwe yajyaga yiyita Kabaka bisobanuye Umwami. 

Yari umwanditsi w'umuhanga cyane, byagera mu miraperi ye bikaba akarusho ndetse ibi bikaba byarashyizweho akadomo n'icyamamare Davido mu 2018 ubwo yari Rwanda aho yatangaje ko umuhanzi yemera cyane mu Rwanda ari Jay Polly. Yahise amuhamagara ku rubyiniro, Jay Polly ahageze baririmbana indirimbo 'Ku musenyi'.

Nyuma y'uko Jay Polly yitabye Imana, benshi bamuvuzeho amagambo agaragaza akababaro batewe n'urupfu rwe rutunguranye, banasaba ko hashyirwaho uburyo bwo gufata mu mugongo umuryango we ndetse bwaje gushyirwaho.

Mu gihe cyo kumushyingura, habaye ibidasanzwe ku bafana be batiyumvishaga ko koko yitabye Imana.  Mu kumusezeraho bwa nyuma, guhera aho yari atuye kugera aho yashyinguwe i Rusororo, abantu bari benshi cyane ndetse bageze n'aho bananira inzego z’umutekano bajya kwirebera uburyo ashyingurwa.

Iby'ingenzi wamenya ku muraperi Jay Polly witabye Imana

Jay Polly wari ukiri umugabo w’igikwerere witabye Imana ku myaka 33, ni umwe mu bahanzi bahinduye isura y’umuziki Nyarwanda kuva yatangira kuwinjiramo. Abifashijwemo n’itsinda rya Tuff Gangs yabarizwagamo, ni umwe mu batumye injyana ya Hip hop muri igwiza igikundiro mu mitima y’Abanyarwanda.

Uyu muraperi yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988, yari umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu. Amashuri ye abanza yayize mu Kigo cya Kinunga, mu gihe ayisumbuye yayize mu Ishuri rya E.S.K riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho yize ibijyanye n’ubukorikori, ndetse akaba yari asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no gushushanya.

Mu muziki, Jay Polly yahesheje ikuzo ‘rap’

Inganzo ya Jay Polly ikomoka mu muryango we kuko nyina umubyara yari umuririmbyi ukomeye muri Korali Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge, iyi yubatse amateka mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana kuva mu bihe bya kera.

Ubushake bwo kuririmba Jay Polly yabugaragaje bwa mbere ahagana mu 2002, ubwo yatangiraga kwinjira mu muziki, biba akarusho mu mwaka wakurikiyeho ubwo yahuraga na Green P mu Ishuri rya E.S.K, batangira gukorana indirimbo zitandukanye.

Impano ya Jay yakomeje gututumba kugera mu 2004 ubwo yafatanyaga na Green P n’abandi barimo Perry G mu gukora itsinda ryiswe G5, bose hamwe bari batanu. 

Hadaciye kabiri, aba basore binjiye muri studio ya TFP bahakorera indirimbo yabo ya mbere yiswe ‘‘Nakupenda’’, iririmbwe mu Kinyarwanda n’Igiswahili.

Muri Kamena uwo mwaka, bakoze iyitwa ‘‘Ngwino’’, ariko iby’iri tsinda biza kuzamba nyuma y’igihe gito, Jay Polly na Green P bimukira muri studio ya ONB ya Lick Lick, ari nawe wabahuje na Bulldogg, bahera aho bashinga itsinda rya Tuff Gangs.

Hadaciye kabiri, Tuff Gangs yaje kubona amaboko mashya nyuma yo kwakira Fireman na P Fla. Icyo gihe iri tsinda ryatangiye gukora indirimbo ndetse ryigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano birimo ‘‘Kwicuma’’, ‘‘Sigaho’’, ‘‘Umenye ko’’, “Target ku mutwe’’ n’izindi.

Jay yageze mu bushorishori bw’umuziki w’u Rwanda

Itsinda rya Tuff Gangs ryaje gucika imbaraga nyuma y’uko abari barigize bananiwe kumvikana ku ngingo zitandukanye, bituma bamwe muri bo batangira gukora indirimbo ari bonyine, ari nako byagenze kuri Jay Polly. 

Uyu mugabo wari uzwiho kwandika imirongo isaba ubushishozi mu kuyisobanukirwa, yatangiye kubaka izina ku giti cye binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo nka ‘Deux Fois Deux’, ‘‘Ndacyariho’’, ‘‘Akanyarirajisho’’ n’izindi zabiciye kuri radio zo mu Rwanda muri ibyo bihe.

Abafana be barirangaga aho babaga bari hose

Iki gikundiro ni cyo cyahuruje abafana ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryo mu 2011, rikaza kwegukanwa na Tom Close ariko abafana ba Jay Polly bikabanga mu nda, bakagera ubwo begura amabuye bakayatera ku rubyiniro, bamagana icyo bitaga akarengane kakorewe “Umwami wa Hip hop”.

Nyuma yo guhatana ubutaruhuka, Jay Polly yaje kwegukana igihembo cya Guma Guma mu 2014, ahabwa miliyoni 24 Frw, zakomeje kumufasha mu rugendo rwe rw’umuziki.

Jay Polly mu bihe bya ‘beef’ na P Fla

P Fla yari mu bari abaraperi ngenderwaho muri Tuff Gangs ariko yakunze guhora mu mahari na bagenzi be, akenshi mu itsinda hagahora umwiryane wanatumye bamwereka umuryango.

Yatandukanye na Tuff Gangs muri Mutarama 2012, icyo gihe yahise ashinga itsinda yise “Imperial Mind State”, yaje guhinduka "Imperial Mafia Land" aho yari ari kumwe na El Poeta bari baranabyaranye. Iri tsinda ubu yarihaye izina rya "Quiet Money".

We na bagenzi be bahise bagirana urwango batangira kujya bahimba indirimbo baterana amagambo. P Fla yagiranye amakimbirane na mugenzi we yamaze imyaka myinshi, biyunga mu myaka yashize.

Mu 2020 aba baraperi batunguye benshi bakorana indirimbo bise ‘No more Drama’ bahuriyemo na G-Bruce bagaragaza ko bongeye kwiyunga.

Mu 2015 benshi batunguwe no kumva inkuru yavugaga ko Jay Polly yatandukanye na bagenzi be ndetse agahita yinjiza amatwara mashya mu itsinda akanashyiramo amaraso mashya.

Tuff Gangs ya Jay Polly yari irimo Khalifan, Romeo na Young T bahoze mu itsinda rya Home Boyz; mu ndirimbo ya mbere bakoze bise ‘Wiyita Iki?’ batangiranye amashagaga bereka abari bagize Tuff Gangs ya mbere ko nta buhangange bari bafite bwatuma bigira ibyatwa.

Bulldogg, Fireman na Green P nabo bahise bashinga itsinda bise Stone Church bahise bongeramo na Nick Breezy. Icyo gihe Stone Church yakoze indirimbo zitandukanye zirimo ‘Imirimo’, ‘Ndakuzi’ na ‘Ndi Iniga’.

Tuff Gangs basubiranye mu 2017, muri East African Party 2018 bigaragariza abakunzi babo. Cyari igitaramo cyo gutangiza umwaka. Kuva basubirana bakoranye indirimbo imwe bise ‘For Someone’. Mu minsi ishize mu bihe bya Coronavirus aba bahanzi bakoranye ibitaramo byashimishije benshi.Jay Polly iyo aba akiriho aba yizihije isabukuru y'imyaka 37 abonye izuba Jay Polly yasize abana 2 b'abakobwa yabyaranye na Afsa Nirere na Sharifa Urupfu rwa Jay Polly rwababaje benshi ndetse imihanda yari irimo ibihumbi by'abantu ku munsi wo kumuherekeza 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND