FPR
RFL
Kigali

Ed Sheeran yafashe akaruhuko mu muziki ajya gufasha abana bifuza kuwinjiramo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/07/2024 16:41
0


Umuhanzi w'icyamamare, Ed Sheeran, warumaze iminsi avugwaho kuba yaba agiye kureka umuziki, yemeje ko atawuretse ahubwo yabaye afashe akuruhuko ndetse anatangira ibikorwa byo gufasha abana bifuza gukora umuziki.



Ni amakuru yemeje nyuma y'uko umwaka umaze kugera hagati nta gihangano gishya aheruka gushyira hanze, yaba indirimbo cyangwa album.

Ed Sheeran yavuze ko yabaye ashyize ku ruhande ibyo gukora indirimbo na album kuko yatangiye indi gahunda nshya yo gushyigikira abana bato bakiri ku ishuri ariko bifuza gukora umuziki.

Avuga ko yabitangiriye mu gihugu akomokamo, aho ajya gusura ibigo by'amashuri  abona ko bikeneye inkunga mu muziki kandi yizeye ko bizatanga impinduka 

Ati "Ubu ndi gusura ibigo by'amashuri yisumbuye bikeneye guterwa inkunga mu muziki kandi muzabona ko byatanze impinduka."

Iki akaba ari igitekerezo yagize mu mwaka wa 2018, ubwo umwalimu wamwigishije mu mashuri yisumbuye yamuhamagaraga amusaba ko yagira inkunga atanga yo guteza imbere umuziki muri iryo shuri yizeho.

Ed Sheeran yabaye afashe akaruhuko mu muziki, agana mu gufasha abana bifuza kuwinjiramo ahereye ku kigo yizeho

Nyuma yo kumva ikifuzo cyabo nibwo mu mwaka wa 2020 yabahaye inkunga ingana n'ibihumbi £170,000.

Nubwo yabitangiriye mu Bwongereza, ariko avuga ko afite gahunda yo kuzagera ku Isi yose.

Ed Sheeran avuga ko ibi nta kindi bigamije uretse gufasha abana kuvumbura impano zabo kugira ngo mu minsi iri imbere bazatere ikirenge mu cyabo, nabo babe ibyamamare.

Nubwo abaye afashe akaruhuko, ariko mu myaka igera kuri 20 amaze mu muziki, ni umwe mu bahanzi bagiye bakora indirimbo na album nziza ndetse ziyobora intonde zikomeye ku Isi igihe kirekire.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND