FPR
RFL
Kigali

Bruce Melodie ategerejwe mu Bubiligi na Suwede mu bitaramo birimo icyo azahuriramo na Ruger na Innos B

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/07/2024 19:30
0


Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] uri mu bahanzi bamaze kuba inganzamarumbo mu Karere, agiye gutaramira ku mugabane w’i Burayi aho ategerejwe muri Suwede n’u Bubiligi ku itariki imwe.



Iminsi ishize atari micye byitezwe ko kuwa 06 Nyakanga 2024, Bruce Melodie na DJ Marnaud bazataramira mu Bubiligi.

Mu gihe ariko habura amasaha macye ngo iki gitaramo kibe, uyu muhanzi yagaragaje ko yiteguye no gutaramira muri Suwede aho azataramira mu iserukiramuco rya One Love Africa.

Mu butumwa yashyize hanze, yagaragaje ko yiteguye gutaramira muri iri serukiramuco ku munsi waryo wa mbere, ubwo bivuze kuwa 05 Nyakanga 2024.

Ni mu gihe iri serukiramuco azahuriramo n’abahanzi bakomeye nka Ruger, Innos B na Fik Fameica, rizamara iminsi ibiri guhera kuwa 05 kugera kuwa 06 Nyakanga 2024. Bivuze ko azahava byihuse ahita akomereza mu Bubiligi.

Bruce Melodie yari amaze iminsi ari mu bagaragara mu bikorwa byo kwamamaza FPR-Inkotanyi afatanije na Bwiza bakoranye indirimbo "Ogera" yamaze kugwiza igikundiro mu banyarwanda. Ni indirimbo ivuga ibigwi Perezida Kagame.

Amakuru ahari ni uko Bruce Melodie atazatinda i Burayi kuko ibikorwa byo kwiyamamaza bigikomeje kugera kuwa 13 Nyakanga 2024.

Si ubwa mbere Bruce Melodie aha umusanzu FPR-Inkotanyi kuko no muri 2017 yari afite indirimbo zakunzwe mu bihe byo kwiyamamaza by’umwihariko "Ikinya" yasubiyemo akayihuza n’intsinzi y’uyu muryango.

Muri Nzeri n’Ukwakira 2024 Bruce Melodie ategerejwe kandi mu bitaramo by’uruhererekane azakorera muri Canada.

Ni mu gihe hategerejwe Album yise ‘Sample’ ndetse byitezwe ko igihe icyo ari cyose yashyira hanze indirimbo yise ‘Soweto’ y'amashusho yafatiwe muri Nigeria.Bruce Melodie azataramira abazitabira umunsi wa mbere w'iserukiramuco rya One Africa MusicNk'uko bimaze iminsi byamamazwa, Bruce Melodie azataramira mu Bubiligi ku munsi wa Gatandatu hamwe na DJ MarnaudMelodie aritegura gukora ibitaramo by'uruhererekane muri Canada muri Nzeri 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND