Umunyamuziki Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yabwiye Senderi ko yishimira intambwe yateye mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi ntacike intege bigaragaza ko yashikamye ku mpano ye mu rugendo rw’imyaka irenga 20 amaze anezeza ibihumbi by’abantu.
Yabibwiye Senderi nyuma y’uko
ataramiye ibihumbi 45 bari bakoraniye muri Sitade Amahoro mu muhango wo
kwizihiza Kwibohora wabaye ku nshuro ya 30, wabaye ku wa Kane tariki 4 Nyakanga
2024. Ni umuhango witabiriwe n’abantu banyuranye cyane cyane urubyiruko.
Senderi niwe muhanzi wa mbere
wataramiye muri Sitade Amahoro, kuri we ni amateka adasanzwe azakomeza
gusangiza abakunzi be ibihe n’ibihe. Ariko kandi hari abandi bahanzi baririmbye
barimo Butera Knowless, Ruti Joel, Alyn Sano n’abandi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Senderi
yavuze ko The Ben yamushimiye kuba arambye mu muziki mu gihe hari abandi
batangiranye babivuyemo.
The Ben yabwiye Senderi ati “Ndagushimira
uburyo uri ikitegererezo cyo kudacika intege mu muziki Nyarwanda, ati nishimiye
uyu munsi mu myaka irenga 20 kuba tugiye guhurira muri Sitade Amahoro uri
Senderi wawundi nzi cyera.”
Yavuze ko yajyaga ahurira na The Ben
muri Studio ‘One way Production’. Ati “Bwa
mbere na mbere The Ben twahuriraga muri studio ya ‘One Way Production’ aho
nakoreraga indirimbo zanjye, ariko hari cyera cyane akajya ansanga mu muziki,
akajya angira inama, kandi yari akiri muto, nyamara akanyereka uko ibintu
byakorwa.”
Yavuze ko nko ku ndirimbo ‘Jealous’ The
Ben yamugiriye inama y’uko hari ibyahinduka muri iyi ndirimbo, ndetse ni nako
byagenze ku ndirimbo ‘Cash’.
Senderi avuga ko nawe yishimira
impano ya The Ben, kandi anyuzwe n’ubushuti bombi bafitanye. Ati “Nanjye
ndamushimira ko ari umuhanzi w’ikitegererezo ufite ubudasa, urubyiruko n’abakuru
n’abakunda umuziki Nyarwanda bareberaho.”
Yavuze ko ashingiye ku miterere ya The Ben, yiyemeje gutangira guterura ibyuma nkawe ‘ku buryo uyu mwaka uzasoza mfite ‘fresheur’ nk’ize’. Ati “Ndashimira uburyo abafana banyakiriye muri Sitade Amahoro mu kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 30.”
Ni amateka!
Senderi yavuze ko gutamira muri
Sitade Amahoro byatumye asigarana ishusho idasanzwe cyane cyane mu bijyanye no
kumenya aho guhagarara, kugeza ubwo buri umufana wese aba yitegereza neza
umuhanzi. Yavuze ko Sitade Amahoro ari nini cyane ‘bityo ntibyakorohera buri
wese kuyiririmbiramo atari inararibonye’.
Uyu muhanzi yataramiye inshuro
nyinshi muri iyi sitade mbere y’uko ivugururwa, cyane cyane mu bikorwa bijyanye
no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.
Avuga ko yabaye umuhanzi wa mbere
wataramiye muri Sitade Amahoro kubera ubuyobozi bwiza. Ati “Icya mbere ni
ugushimira abayobozi bacu bampaye ayo mahirwe yo kuririmbiramo, nkanashimira
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uburyo tumwigiraho kudacika intege,
kandi impanuro ageze ku Banyarwanda buri wese zimugeraho. Buri gihe mpora
mfatira urugero rwo guhatana, kuko amahirwe ahora mu biganza byacu, ikiba
gisigaye ni ukuyakoresha.”
The Ben yashimye Senderi ku bwo
kudacika intege mu muziki mu myaka irenga 20 atangiye kuwukora
Senderi yahishuye ko The Ben yagize
uruhare ku ndirimbo ye yise 'Jealous' yamamaye mu buryo bukomeye
Senderi Hit yabaye umuhanzi wa mbere
wataramiye muri Sitade Amahoro binyuze mu kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 30
Senderi Hit yashimye The Ben ku bw'ubushuti bubatse bw'igihe kirekire
Ni amateka- Senderi avuga kuba
yataramiye ibihumbi by'abantu muri Sitade Amahoro
Senderi yamamaye cyane mu ndirimbo zigaruka ku burere mboneragihugu
KANDA HANO UREBE WUMVE INDIRIMBO 'TWARIBOHOYE' YA SENDERI HIT
TANGA IGITECYEREZO