Umunyamuziki Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yakuwe ku rutonde rw’abahanzi bagombaga kuririmba mu iserukiramuco Mpuzamahanga rizwi nka ‘One Love Africa’ ryatangiye kubera mu gihugu cya Suède mu Burayi.
Iri serukiramuco ryatangiye kuri uyu
wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024 rirasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 6
Nyakanga 2024, rihuje abahanzi bakomeye ku Isi, barimo nka Ruger wo muri
Nigeria, Innoss’B wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Fik Fameica
wo muri Uganda n’abandi benshi.
Rigamije guhuriza hamwe abahanzi
cyane cyane abo muri Afurika, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki w’abo.
Bruce Melodie niwe muhanzi Nyarwanda wari kuri uru rutonde, ndetse yari amaze
iminsi ashishikariza abakunzi be kutazacikwa n’iki gitaramo.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo
zirimo ‘Saa Moya’ yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i
Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu ahagana
saa saba z’ijoro yerekeza mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.
Yagiye muri kiriya gihugu mu gihe
yari kubanza muri Suède agatamira abakunzi be kuri uyu wa Gatanu tariki 5
Nyakanga 2024, ushingiye kuri gahunda yari yatangajwe.
InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga
ko Bruce Melodie yabuze ‘Visa’ yari kumufasha kwerekeza muri Suède, ndetse
yakoze uko ashoboye yifashisha abantu banyuranye ariko biranga.
Yagombaga kugera muri kiriya gihugu
ku wa Gatatu w’iki Cyumweru agatangira imyiteguro yo gutaramira abakunzi be,
ariko yabuze ‘Visa’ bituma atagenda.
Byari biteganyijwe ko Bruce Melodie akora urugendo rw’amasaha 11 avuye i Kigali yerekeza muri Suède, nyuma yo kuririmba agahaguruka mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2024 yerekeza mu Bubiligi mu rugendo rw’amasaha 2.
Mu gihe yarimo ashaka ibyangombwa
kugeza ubwo atabibonye, abateguye iri serukiramuco basabye Bruce Melodie kudakoresha
imbuga nkoranyambaga ze atangaza ko atakibashije kuryitabira.
Ibi ni nabyo byatumye aribo bafata
iya mbere mu gutangaza ko Bruce Melodie atakibashije kuboneka muri iri
serukiramuco.
Bruce Melodie yagiye mu Bubiligi ari
kumwe na Dj Marnaud bahurira mu gitaramo, urugendo rwabo ruramara amasaha 11,
bivuze ko ahagana saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa Gatandatu baraba bageze mu
Bubiligi.
Uyu muhanzi yerekeje mu Bubiligi mu
gihe aherutse gutangaza uruhererekane rw'ibitaramo azakorera muri Canada. Nko
ku wa 28 Nzeri 2024 azatamira muri Montreal, ku wa 5 Ukwakira 2024 azatamira
Edmonton, Ku wa 12 Ukwakira 2024 azatamira muri Ottawa ni mu gihe ku wa 19
Ukwakira 2024 azataramira mu Mujyi wa Toronto.
Bruce Melodie yerekeje mu Bubiligi
ari kumwe na Dj Marnaud bahurira mu gitaramo
Ubwo Bruce Melodie yari ku kibuga cy’indege
yitegura kwerekeza mu Bubiligi
Bruce Melodie yabuze ‘Visa’ yabaye
intandaro yo gutuma atajya muri Suede
Bruce Melodie yavuze ko amaze iminsi yiteguye igitaramo cyo mu Bubiligi
Bruce Melodie yari ategerejwe muri Suede mu iserukiramuco 'One Love Africa Music Festival'
Bruce Melodie aherutse gutangaza
uruhererekane rw'ibitaramo mu gihugu cya Canada
Bruce Melodie na Marnaud barataramira mu Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO BRUCE MELODIE YATANZE MBERE YO KWEREKEZA MU BUBILIGI
TANGA IGITECYEREZO