Ibyamamare mu ngeri zinyuranye barimo nka Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016 ndetse na Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi banyuranye mu bihe bitandukanye, bamaze kugera mu Karere ka Bugesera aho Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamariza.
Ni igikorwa kibera kuri Site ya
Kindama mu Murenge wa Ruhuha mu Bugesera kuri uyu wa Gatandatu tariki 6
Nyakanga 2024, ni nyuma yo kwiyamamaza mu tundi turere turimo nka Musanze,
Rubavu, Ngororero, Kirehe, Huye, Nyamasheke, Nyarugenge n'ahandi.
Akarere ka Bugesera kabaye Site ya
12, Umukandida Paul Kagame agiye kwiyamamarizaho. Kuri Site zinyuranye yagiye
ashyigikirwa n'ibihumbi by'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.
Kuri iyi nshuro ibihumbi n'ibihumbi
barimo n'ibyamamare nka Muyoboke Alex, King James na Knowless, Mutesi Jolly
wabaye Miss Rwanda 2016, umunyamideli Kate Bashabe n'abandi bifatanyije
n'abanya-Bugesera mu kwakira umukandida Paul Kagame.
Mutesi Jolly yari aherutse kwandika
ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko azitabira igikorwa cyo kwiyamamaza ku
mukandida wa FPR, Paul Kagame mu Bugesera. Mu bandi yari kumwe n'abo harimo
n'abanyamakuru b'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru (RBA), Evelyne Umurerwa
ndetse na Nadia Mutoni.
Mutesi Jolly yavuze ko biteye ishema
'kuba umunyarwanda'. Yavuze ko mu bihe bitandukanye yabonye uburyo ibihumbi
by'urubyiruko bashyigikiye Kandida Perezida, Paul Kagame kandi 'ni ibintu
byishimira'.
Uyu mukobwa yavuze ko ibi ari
igisobanuro cy'uko umuryango FPR Inkotanyi ndetse na Paul Kagame 'bahagarariye
ibyo abanyarwanda bakeneye, bizera ko ubuzima bwabo butekanye kandi bakiteza
imbere'.
Yavuze amateka yo kwibohora
yumvikanisha neza Demokarasi. Yavuze ko kujya mu Bugesera gushyigikira Paul
Kagame, biri mu murongo wo gushyigikira iterambere n'umurongo u Rwanda rwifuza.
Ati "Tariki 17 Nyakanga 2024 turi kumwe nawe.
Paul Kagame agiye kwiyamamariza muri
Bugesera, mu gihe abaturage bamushimira ibikorwa binyuranye yabagejejeho. Kimwe
mu byitezwe muri aka karere, harimo n'ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya
Bugesera, kiri kubakwa mu Murenge wa Rilima.
Muri aka Karere muri Gashora mu
murenge wa Kagasa hubatse inganda zitandukanye, nka Imana Steel Rwanda, Uruganda
rukora ibyuma by'ubwubatsi, ndetse no mu mirenge yindi itandukanye nka Ntarama
ahari uruganda rukora amasabune, ndetse n'impapuro z'isuku Clear Products
Rwanda, ndetse n'ububiko butandukanye.
Akarere ka Bugesera kamaze gutera
intambere mu buryo bushimishije mu bijyanye n'amahotere ndetse n'ubukerarugendo
aho hagaragara aho abantu batandukanye bashobora kwiyakirira bitewe
n'ubushobozi bwabo, ndetse n'aho bakunda ahagaragara amahoteri Manini.
Abatuye akarere ka Bugesera abenshi
batuyemu midugudu aho ibikorwa remezo bibageraho mu buryo bworoshye, igice kini
cy'abaturage batuzwe no gukora ibikorwa by'ubuhinzi ndetse n'ubworozi.
Akarere ka Bugesera ni akarere karimo
gutera imbere cyane kuko utagatandukanye n'uturere tw'imigi cyane ko kari mu
birometero 15 by'umujyi wa Kigali, imishinga minini ikorerwa muri ako karere
yaba iyabikorera cyangwa iya Leta igafasha gutera imbere twavugamo.
Akarere ka Bugesera kagizwe
n'Imirenge cumi n'itanu (15), Utugari mirongo irindwi na tubiri (72), ndetse
n'imidugudu magana atanu na mirongo inani n'umwe (581).
Miss Mutesi Jolly yari aherutse
gutangaza ko azaba ari mu Karere ka Bugesera mu gushyigikira Kandia-Perezida,
Paul Kagame
Muyoboke Alex yageze mu Bugesera,
nyuma yo gushyigikira Paul Kagame mu turere tunyuranye amaze kwiyamamarizamo
Uhereye ibumoso: Mutoni Nadia, Evelyne
Umurerwa ndetse na Mutesi Jolly
Umuhanzi King James ndetse na Butera
Knowless ubwo yari bageze i Kadama mu Murenge wa Ruhuha
Umunyamideli Kate Bashabe ubwo yari
yifatanyije n’abaturage mu Karere ka Bugesera
Isimbi Model ari kumwe n'umugabo we
bageze mu Karere ka Bugesera gushyigikira Paul Kagame
Umuhanzi Tom Close n'umugore we
Ingabire Ange Tricia-Basanzwe ari abaturage mu Karere ka Bugesera
Abarimo Kathia na Brenda babarizwa mu itsinda rya Mackenzies bageze mu Murenge wa Ruhuha mu Bugesera
Rev Alain Numa, usanzwe ari Umukozi wa Sosiyete y'Itumanaho ya MTN
Ngabo Karegeye wamamaye nka 'Ibere rya Bigogwe' ndetse na Masafi, umufasha w'umushyushyarugamba, Eric Shaba
Mu Karere ka Bugesera niho havuye indirimbo zamamaye cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza nka 'Akabando', 'Mwungeri', 'Hitamo' n'izindi
TANGA IGITECYEREZO