FPR
RFL
Kigali

Pelé yashyiriweho umunsi wamuhariwe muri Brazil

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/07/2024 12:37
0


Umunyabigwi w'umupira w'amaguru muri Brazil, Edson Arantes do Nascimento bakunze kwita “Pele” yashyiriweho umunsi wamuhariwe azajya ahabwaho icyubahiro wiswe “King Pele Day”.



Kuwa Kabiri taliki 2 Nyakanga 2024, ni bwo i Rio de Janeiro muri Brazil hatangajwe taliki 19 Ugushyingo nk’umunsi ngarukamwaka wahariwe Pele, ufatwa na benshi nk’umwe mu kinnyi bakomeye b'umupira w'amaguru b’ibihe byose.

Iri tegeko ryashyizweho na Perezida w'iki gihugu cya Brazil, Luiz Inacio Lula da Silva.

Uyu munsi wabatijwe “King Pele Day” wahujwe n’italiki 19 Ugushyingo 1969; itariki rutahizamu yatsindiye igitego cye cy’1,000 mu mukino wahuje ikipe yabarizwagamo ya Santos kuri Stade ya Maracana mu mujyi wa Rio de Janeiro muri 1969.

Ni igitego cya Pele cyavuye kuri penaliti yatsinze ikipe ya Vasco da Gama mu mukino bayitsinzemo ibitego 2-1, biza no gutuma abafana biroha mu kibuga bishimira uyu munyabigwi, mu majwi arenga bati “O Reis” bivuze ngo Umwami; ibintu byanatumye umukino uhagarara by’igiuhe gito.

Taliki 29 Ukuboza 2022, ni bwo Pelé yitabye Imana azize kanseri yo mu mara. Mu buzima bwe yakiniye amakipe abiri ari yo Santos yabayemo kuva mu 1957 kugeza mu 1974 ubwo yajyaga muri New York Cosmos yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiniye kugeza mu 1977.

Kuva taliki ya 7 Nyakanga 1957 ubwo yatangiraga gukinira Brazil afite imyaka 17 y’amavuko kugeza tariki 18 Nyakanga 1971 akina umukino wa nyuma, yayikiniye imikino 92 ayitsindira ibitego 77 agahigo yamaranye igihe kirekire dore ko kakuweho na Neymar Junior mu gikombe cy’Isi cya 2022 aho kugeza ubu ari bo bamaze gutsindira iki gihugu ibitego byinshi.

Ni Pele wisangije agahigo ko kwegukana ibikombe biatatu by’Isi [1958, 1962, na 1970]. N’ubwo ibitego yatsinze mu buzima bwe bwose bivugwa mu buryo butandukanye bitewe n’uwakoze ubushakashatsi, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) rigaragaza ko Pelé ari ku mwanya wa gatanu mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi mu mateka ya ruhago aho bavuga ko yaba mu makipe asanzwe n’ikipe y’igihugu mu mikino 831 yatsinzemo ibitego 757.


Pelé yashyiriweho umunsi wamuhariwe muri Brazil 


Brazil afatwa nk'umwe mu bakinnyi beza Isi y'umupira w'amaguru yagize mu mateka 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND