FPR
RFL
Kigali

Amagaju FC yamaze impungenge abakunzi bayo bibazaga impamvu iri kugurisha abakinnyi bayo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/07/2024 11:59
0


Nshimiyumuremyi Paul uyobora ikipe y'Amagaju FC yamaze impungenge abakunzi b'iyi kipe, avuga ko abakinnyi bari kugenda, bizeye kuzabona abasimbura babo neza.



Ni amagambo yatangaje ubwo yaganiraga na InyaRwanda nyuma yo gusinyisha umunyezamu Kambale Kiro Dieume wakinaga muri DR Congo. Ikipe y'Amagaju FC ikomeje kwigaragaza ku isoko aho iri kugura inagurisha bamwe mu bakinnyi bayifashije mu mwaka ushize w'imikino.

Ubwo InyaRwanda yaganiraga na Nshimiyumuremyi Paul uyobora Amagaju FC, yavuze ko abakinnyi bari kuzana bazaziba icyuho cy'abakinnyi bagiye. Yagize ati: "Ni byo koko umukinnyi Rukundo AbdulRahman na Ndikuriyo Patient kimwe n'abandi bose bashobora kuzangenda.

Ni abakinnyi beza badufashije ariko mu bijyanye no kwiyubaka umukinnyi umwe ntabwo ari we ukinira ikipe abakinnyi turi kuzana nabo bari ku rwego rwabo ku buryo nta cyuho tuzagira.”

Paul yemeza ko ikipe igomba no kugira ubucuruzi ndetse akaba ari byo bituma bagomba kugira abakinnyi batanga nabo bakagura abandi 

Perezida Paul yakomeje avuga ko "Abafana bagomba kwihangana, abenshi bari kuvuga ngo turi gutanga abakinnyi bari ku rwego ariko bahumure intego ni imwe ikipe igomba kuguma ku rwego yaririho ndetse ikaba ikanigira imbere, ikipe iraga turi kubaka."

Amagaju FC aherutse kugurisha abakinnyi babiri muri Rayon Sports ari bo Rukundo AbdulRahman ndetse na Ndikuriyo Patient bose bakuyemo amafaranga asaga miliyoni 28 ndetse bakaba bari baguzwe mu mwaka ushize w'imikino.

Umwaka ushize w'imikino ikipe y'Amagaju FC yari ikizamuka mu cyiciro cya mbere, yabaye iya 8 n'amanota 39.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND