FPR
RFL
Kigali

Sina Gerard FC yateguye igikorwa cyo gutoranya abakinnyi bazayifasha gukina mu cyiciro cya kabiri

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:4/07/2024 13:06
0


Sina Gerard FC iherutse kuzamuka mu cyiciro cya kabiri yegukanye igikombe cyo mu cyiciro cya gatatu, yashyizeho uburyo igiye gutoranya abakinnyi bazayifasha gukina icyiciro cya Kabiri.



Sina Gerard FC iherutse kuzamuka mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y'u Rwanda mu cyiciro cya gatatu, yashyizeho uburyo bwo gushaka abakinnyi bazayifasha gukina icyiciro cya kabiri. Yazamukanye na Motari FC mu cyiciro cya kabiri, ifite gahunda yo kongera kwitwara neza, bikayiha amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere. 

Ibinyujije mu itangaza ryagiye hanze ku itariki 2 Nyakanga, Sina Gerard FC yagize iti: "Ikipe Sina Gerard FC ikina icyiciro cya kabiri cy'umupira w'amaguru mu Rwanda, yo mu karere ka Rulindo, iramenyesha abakinnyi babigize umwuga bifuza kuba bayikinira ko hari igikorwa cyo gutoranya abakinnyi kizabera ku kibuga cya Nyirangarama, ku itariki 9 Nyakanga 2024, no ku itariki 10 Nyakanga 2024.

Iki gikorwa cyo gutoranya abakinnyi kizajya gitangira Saa tatu za mu gitondo, kirangire Saa kumi n'imwe za nimugoroba". 

Sina Gerard FC yashyizeho uburyo bwo gutoranya abakinnyi bazayifasha gukina icyiciro cya kabiri 


Sina Gerard FC yageze mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona mu cyiciro cya gatatu 


Abakunzi ba Sina Gerard FC biteguye kuyibona yarenze icyiciro cya kabiri iri mu cyiciro cya mbere 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND