Umuhanzi Icyishaka David wamamaye ku izina rya Davis D yageze mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa mbere y’uko ahurira mu gitaramo kimwe n’umunyarwenya Michael Sengazi ndetse n’umuhangamideli Moses Turahirwa kizabera mu Bubiligi.
Uyu muhanzi yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya
Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga 2024. Si
ubwa mbere ageze muri iki gihugu, kuko yagiye ahataramira mu bihe bitandukanye,
anahafatira amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze.
Yabwiye InyaRwanda ko yagiye mu Bufaransa mu rwego rwo
kwifatanya n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanya. Ati “Ni ibikorwa bizaba tariki 14
Nyakanga 2024, bizahuza abanyamuryango ba FPR, niyo mpamvu nagiye mbere
kugirango mbashe kwitegura.”
Bivuze ko amatora azaba ari muri kiriya gihugu ari naho
azatorera Umukuru w’Igihugu ndetse n’abadepite. Davis D wamamaye mu ndirimbo
zirimo nka ‘Biryogo’ avuga ko azava mu Bufaransa yerekeza mu Bubiligi kuririmba
mu gitaramo yatumiwemo.
Ati “Nyuma yo gutaramira mu Bufaransa nzahita nkomereza
urugendo rwanjye mu Bubiligi aho nzahurira mu gitaramo kimwe na Michael Sengazi
ndetse na Moses Turahirwa washinze ‘Moshions’.”
Iki gitaramo bombi bazahuriramo cyiswe ‘AfroXtravaganza’ kizaba
ku wa 20 Nyakanga 2024 mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi. Cyahujwe n’ibirori
byo kumurika imyambaro inyuranye n’ibindi mu rwego rwo gufasha abatuye uriya
mujyi gususuruka.
Ni ubwa mbere bombi bagiye guhurira ku rubyiniro, kandi Davis
D avuga ko batumiwe nk’abanyarwanda basanzwe bakunzwe muri kiriya gihugu.
Bagiye kuhakorera igitaramo babisikana na Israel Mbonyi wahataramiye ku wa 10 Kamena 2024, ndetse na Bruce Melodie na Dj Marnaud bazahataramira ku wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024.
Davis D avuga ko mbere yo kugaruka mu Rwanda azanagera mu gihugu cy’u Butaliyali, aho azafatira amashusho y’indirimbo ye nshya.
Ati “Urabizi
nawe iyo nageze muri ibi bihugu nkora uko nshoboye nkabibyaza umusaruro. Kuri
iyi nshuro rero nzajya mu Butaliyani kuhakorera amashusho y’indirimbo yanjye.”
Uyu muhanzi yavuze ko azagaruka mu Rwanda, akomeze urugendo
rwo kwitegura igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki.
Davis D avuga ko ateguye iki gitaramo muri Kigali, mu gihe
ari no kwitegura gukorera ibitaramo i Burayi yise ‘La Tour du Roi”. Anavuga ko
muri iki gihe anahugiye mu gutegura indirimbo nshya zizaba zigize Album ye
nshya.
Ni album avuga ko izaba iriho indirimbo nyinshi kandi
‘ziryohe amatwi’. Yaherukaga gusohora Album yise ‘Afro Killer’ yariho indirimbo
zakunzwe cyane.
Mu bindi bikorwa ari gukora muri iki gihe, harimo no
kwitegura gushyira hanze udukingirizo twamwitiriwe aho azakorana n’umuryango
Syber Rwanda.
Davis D mu mvugo ye, aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari
‘umwana w’abakobwa’. Inyandiko zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23
Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.
Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014.
Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Biryogo’ yakoze mu 2015. Akomeza
gushyira hanze indirimbo zirimo nka ‘Mariya Kaliza’, ‘Ma people’ n’izindi.
Davis D ni umwe mu bahanzi bagarutsweho cyane mu
itangazamakuru, ahanini binyuze mu bihangano bye n’ibindi bikorwa yagiye
ategura byatumaga abantu bamuhozaho ijisho. Azwiho gukora amashusho y’indirimbo
zihenze, ku buryo atekereza ko abantu bagakwiriye kubimwubahira.
Yakoranye by’igihe kirekire na Muyoboke Alex wabaye
umujyanama we, ariko muri iki gihe akorana n’umubyeyi we umufasha gutegura no
gushyira mu bikorwa imwe mu mushinga y’indirimbo yiyemeje irimo n’iyo akorera
muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Imyambarire ye, uko yigaragaza mu ifatwa ry’amashusho,
imikoreresheje y’imbuga nkoranyambaga, ibihangano bye n’ibindi ni bimwe mu byo
ashaka kumurikira abakunzi be bo mu Rwanda, ubwo azaba yizihiza imyaka 10 ari
mu muziki.
Davis D yamaze kugera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa aho
yagiye kwifatanya n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahabarizwa
Davis D yavuze ko azava mu Bufaransa yerekeza mu Bubiligi aho
afite igitaramo
Davis D avuga ko azajya mu Butaliyani kuhafatira amashusho y’indirimbo
ye
Davis D amaze iminsi atangaje igitaramo cyo kwizihiza imyaka
10 ishize ari mu muziki
Igitaramo ‘AfroXtravaganza’ kizahuza Moses, Michael na Davis
D kizaba ku wa 20 Nyakanga 2024
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MY DREAMS’ DAVIS DYAKORANYE NA MELISSA
TANGA IGITECYEREZO