FPR
RFL
Kigali

Davis D yageze mu Bufaransa mbere yo guhurira ku rubyiniro na Michael Senganzi na Moses Turahirwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/07/2024 19:22
0


Umuhanzi Icyishaka David wamamaye ku izina rya Davis D yageze mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa mbere y’uko ahurira mu gitaramo kimwe n’umunyarwenya Michael Sengazi ndetse n’umuhangamideli Moses Turahirwa kizabera mu Bubiligi.



Uyu muhanzi yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga 2024. Si ubwa mbere ageze muri iki gihugu, kuko yagiye ahataramira mu bihe bitandukanye, anahafatira amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze.

Yabwiye InyaRwanda ko yagiye mu Bufaransa mu rwego rwo kwifatanya n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanya. Ati “Ni ibikorwa bizaba tariki 14 Nyakanga 2024, bizahuza abanyamuryango ba FPR, niyo mpamvu nagiye mbere kugirango mbashe kwitegura.”

Bivuze ko amatora azaba ari muri kiriya gihugu ari naho azatorera Umukuru w’Igihugu ndetse n’abadepite. Davis D wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Biryogo’ avuga ko azava mu Bufaransa yerekeza mu Bubiligi kuririmba mu gitaramo yatumiwemo.

Ati “Nyuma yo gutaramira mu Bufaransa nzahita nkomereza urugendo rwanjye mu Bubiligi aho nzahurira mu gitaramo kimwe na Michael Sengazi ndetse na Moses Turahirwa washinze ‘Moshions’.”

Iki gitaramo bombi bazahuriramo cyiswe ‘AfroXtravaganza’ kizaba ku wa 20 Nyakanga 2024 mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi. Cyahujwe n’ibirori byo kumurika imyambaro inyuranye n’ibindi mu rwego rwo gufasha abatuye uriya mujyi gususuruka.

Ni ubwa mbere bombi bagiye guhurira ku rubyiniro, kandi Davis D avuga ko batumiwe nk’abanyarwanda basanzwe bakunzwe muri kiriya gihugu.

Bagiye kuhakorera igitaramo babisikana na Israel Mbonyi wahataramiye ku wa 10 Kamena 2024, ndetse na Bruce Melodie na Dj Marnaud bazahataramira ku wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024.  

Davis D avuga ko mbere yo kugaruka mu Rwanda azanagera mu gihugu cy’u Butaliyali, aho azafatira amashusho y’indirimbo ye nshya. 

Ati “Urabizi nawe iyo nageze muri ibi bihugu nkora uko nshoboye nkabibyaza umusaruro. Kuri iyi nshuro rero nzajya mu Butaliyani kuhakorera amashusho y’indirimbo yanjye.”

Uyu muhanzi yavuze ko azagaruka mu Rwanda, akomeze urugendo rwo kwitegura igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki.

Davis D avuga ko ateguye iki gitaramo muri Kigali, mu gihe ari no kwitegura gukorera ibitaramo i Burayi yise ‘La Tour du Roi”. Anavuga ko muri iki gihe anahugiye mu gutegura indirimbo nshya zizaba zigize Album ye nshya.

Ni album avuga ko izaba iriho indirimbo nyinshi kandi ‘ziryohe amatwi’. Yaherukaga gusohora Album yise ‘Afro Killer’ yariho indirimbo zakunzwe cyane.

Mu bindi bikorwa ari gukora muri iki gihe, harimo no kwitegura gushyira hanze udukingirizo twamwitiriwe aho azakorana n’umuryango Syber Rwanda.

Davis D mu mvugo ye, aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari ‘umwana w’abakobwa’. Inyandiko zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23 Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Biryogo’ yakoze mu 2015. Akomeza gushyira hanze indirimbo zirimo nka ‘Mariya Kaliza’, ‘Ma people’ n’izindi.

Davis D ni umwe mu bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu bihangano bye n’ibindi bikorwa yagiye ategura byatumaga abantu bamuhozaho ijisho. Azwiho gukora amashusho y’indirimbo zihenze, ku buryo atekereza ko abantu bagakwiriye kubimwubahira.

Yakoranye by’igihe kirekire na Muyoboke Alex wabaye umujyanama we, ariko muri iki gihe akorana n’umubyeyi we umufasha gutegura no gushyira mu bikorwa imwe mu mushinga y’indirimbo yiyemeje irimo n’iyo akorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Imyambarire ye, uko yigaragaza mu ifatwa ry’amashusho, imikoreresheje y’imbuga nkoranyambaga, ibihangano bye n’ibindi ni bimwe mu byo ashaka kumurikira abakunzi be bo mu Rwanda, ubwo azaba yizihiza imyaka 10 ari mu muziki.

 

Davis D yamaze kugera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa aho yagiye kwifatanya n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahabarizwa


Davis D yavuze ko azava mu Bufaransa yerekeza mu Bubiligi aho afite igitaramo


Davis D avuga ko azajya mu Butaliyani kuhafatira amashusho y’indirimbo ye


Davis D amaze iminsi atangaje igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki


Igitaramo ‘AfroXtravaganza’ kizahuza Moses, Michael na Davis D kizaba ku wa 20 Nyakanga 2024


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MY DREAMS’ DAVIS DYAKORANYE NA MELISSA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND