FPR
RFL
Kigali

Los Angeles Lakers yerekanye ku mugaragaro Dalton Knecht na Bronny James

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:4/07/2024 10:32
0


Los Angeles Lakers ifite intego yo kwegukana NBA ya 2024-25, yerekanye abakinnyi babiri bashya aribo Dalton Knecht na Bronny James.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo inkuru yabaye kimono ko Los Angeles Lakers yasinyishije ndetse ikanerekana ku mugaragaro Dalton Knecht na Bronny James, abakinnyi yatoranyije muri NBA Drafts.

Dalton Knecht na Bronny James, berekanywe ku mugaragaro na Rob Pelinka, Vice Perezida ushinzwe ibikorwa bya Basketball muri Los Angeles Lakers.

Gutoranywa na Los Angeles Lakers kuri Bronny James, byasize amateka atarigeze abaho, y'uko umwana akinana na se mu ikipe imwe. Bronny James azajya akinana na se LeBron James muri Los Angeles Lakers.

Mu guhabwa amasezerano ndetse no gutangazwa ku mugaragaro, Dalton Knecht yahawe nimero 4 naho Bronny James yahawe nimero 9.


Los Angeles Lakers yerekanye ku mugaragaro Dalton Knecht na Bronny James n'abakinnyi bashya bayo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND