Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Izina Oprah ni izina rihabwa abana b’abakobwa
rifite inkomoko mu rurimi rw’Igiheburayo ku ijambo ʿOrpā,’ rikaba risobanura ‘ijosi’
cyangwa se ‘icyana cy’impongo.’
Muri Bibiliya, Oprah ni umugore uvugwa mu gitabo
cya Rusi. Yakomokaga i Mowabu kandi yari umukazana wa Naomi, akaba n'umugore wa
Chilion. Nyuma y'urupfu rw'umugabo we, Orpah na muramukazi we Rusi bifuzaga
kujyana i Yudaya hamwe na Naomi.
Bimwe mu biranga abitwa ba Oprah:
Ba Oprah baba ari abanyembaraga, bagira impuhwe n’ubwenge
bwinshi. Bagira ubuntu kandi bazi kwita ku bwiza bwabo.
Ni abanyakuri, bakunda kwigenga, kwizerwa no
guceceka rimwe na rimwe. Bazwiho kwiyemeza cyane no kwizerwa.
Oprah ni umukobwa w’umukozi uzwiho kugira umwete no
kudatinya kugerageza ikintu cyose gishya mu buzima bwe.
Ni umwizerwa cyane ku bamukikije kandi azi kwita ku
bantu akunda. Rimwe na rimwe baganzwa n’amarangamutima yabo, bityo
bakayagaragaza mu buryo bworoshye.
No mu bihe by’impinduka runaka, ba Oprah bakomeza
gushikama kandi bakamenya kwisanisha n’ibihe ibyo aribyo byose, ariko kandi
bakunda kuba ahantu bumva batekanye.
Iyo bahuye n’ibibazo bamenya kwiyakira vuba, ariko rimwe
na rimwe nabo bahagarika imitima yabo bikabaviramo guturika (kugaragaza
amarangamutima yabo vuba).
Umwe mu byamamare byatumye iri zina rimenyekana cyane, ni umuherwe Oprah Winfrey Uyu, ni umunyamakuru, umukinnyi wa filime, akaba n’umugiraneza ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITECYEREZO