Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Dalia cyangwa Dahlia ni
izina rifite inkomoko mu giheburayo, rikaba risobanura ururabo. Muri Espagne
ni ho usanga ubwoko bwinshi bw’indabo zitwa Dalia no muri Mexique.
Bimwe
mu biranga ba Dalia:
Dalia avuga amagambo macye
adakomeretsa abandi, usanga yitwararika mu mivugire, akabanza kumenya niba ntawe
yabangamira agize icyo avuga.
Dalia asa n’umunyagitugu
kuko bitewe n’uburyo yubahiriza gahunda aba yumva ibyifuzo bye ari itegeko
ntihagire umuvangira.
Dalia ni umuntu ugira
umwete, ukunze gukora cyane kandi akumva buri gihe yaba ari mu b’imbere kugira
ngo ibikorwa bye bimenyekane.
Azi gukora ibikorwa
by’ubumuntu kandi ibikorwa bye ntibibamo guhuzagurika.
Yakira buri wese uko yaba
ameze kose ibyo bigatuma iyo mico ye ikurura abandi.
Ni umuntu ugira umutima
mwiza akamenya kungura abandi inama no kunga abafitanye ibibazo.
Ni umunyamahoro, akunda
umutuzo kandi akora uko ashoboye ngo umubano we n’inshuti ze utazazamo
agatotsi.
Kuri Dalia, guhitamo uwo
bazabana biramugora cyane kuko usanga aba yiteze umuntu utazamukomeretsa
cyangwa ngo amubuze amahoro.
Iyo abaye umugore , Dalia
aba ari umubyeyi mwiza wita ku nshingano kandi ucunga neza ibyo mu rugo rwe.
Iyo akiri umwana aba
ashimishije kandi arangwa no kubaza ibibazo bitandukanye.
Dalia uko agenda akura,
ni nako akuza ikinyabupfura n’ubuhanga mu ishuri.
TANGA IGITECYEREZO