FPR
RFL
Kigali

Ni abanyamahoro! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Dalia

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:4/07/2024 11:53
0


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Dalia cyangwa Dahlia ni izina rifite inkomoko mu giheburayo, rikaba risobanura ururabo. Muri Espagne ni ho usanga ubwoko bwinshi bw’indabo zitwa Dalia no muri Mexique.

Bimwe mu biranga ba Dalia:

Dalia avuga amagambo macye adakomeretsa abandi, usanga yitwararika mu mivugire, akabanza kumenya niba ntawe yabangamira agize icyo avuga.

Dalia asa n’umunyagitugu kuko bitewe n’uburyo yubahiriza gahunda aba yumva ibyifuzo bye ari itegeko ntihagire umuvangira.

Dalia ni umuntu ugira umwete, ukunze gukora cyane kandi akumva buri gihe yaba ari mu b’imbere kugira ngo ibikorwa bye bimenyekane.

Azi gukora ibikorwa by’ubumuntu kandi ibikorwa bye ntibibamo guhuzagurika.

Yakira buri wese uko yaba ameze kose ibyo bigatuma iyo mico ye ikurura abandi.

Ni umuntu ugira umutima mwiza akamenya kungura abandi inama no kunga abafitanye ibibazo.

Ni umunyamahoro, akunda umutuzo kandi akora uko ashoboye ngo umubano we n’inshuti ze utazazamo agatotsi.

Kuri Dalia, guhitamo uwo bazabana biramugora cyane kuko usanga aba yiteze umuntu utazamukomeretsa cyangwa ngo amubuze amahoro.

Iyo abaye umugore , Dalia aba ari umubyeyi mwiza wita ku nshingano kandi ucunga neza ibyo mu rugo rwe.

Iyo akiri umwana aba ashimishije kandi arangwa no kubaza ibibazo bitandukanye.

Dalia uko agenda akura, ni nako akuza ikinyabupfura n’ubuhanga mu ishuri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND