FPR
RFL
Kigali

Ntibagira uburyarya! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Ariane

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/07/2024 12:19
0


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Ariane ni izina bita umwana w’umukobwa rikaba rikomoka mu Kigereki ku jambo Ariadne bisobanura ikintu cyejejwe cyane. Iri zina ryiganje cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa n’Icyongereza 

Bimwe mu biranga ba Ariane:

Ariane akunze kuba umukobwa w’umunyamurava ukunda gusabana kandi ukunda kwigenga. Yishimira kugira umubano uhamye ariko utazahungabanya wa mudendezo we.

Nubwo asabana ariko, Ariane akunda kuba ahantu hatuje agasesengura ibintu byose abona bibaho mu buzima bumuzengurutse.

Abantu baramwubaha cyane, agira umwete kandi ni umunyembaraga ariko akunda kugirana amakimbirane n’abantu bakuze cyangwa abamuyobora. Agira ingeso yo guhora agenzura abandi no guhora abacungacunga.

Ni umukobwa utagira uburyarya kandi akagaragaza amarangamutima ye y’ukuri ku bantu akunda. Akunda guhora yishimye ndetse agakunda no kugaragara mu bintu by’imyidagaduro n’ibirori.

Ni umuntu ukunda kuba yagaragara mu mirimo ituma agaragaza uwo ari we nko gukora urwenya, uburezi, itangazamakuru n’ubukerarugendo.

Bamwe mu byamamare bitwa Ariane

Ariane Hingst ni umudagekazi w’icyamamare muri ruhago.

Ariane Uwamahoro; Umunyamakurukazi wa siporo mu Rwanda.

Ariane Busia-Bourdain; Umukobwa wa Anthony Bourdain, umuherwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND