Police FC yasinyishije Allan Kateregga wakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya FC Saint Eloi Lupopo amasezerano y’imyaka ibiri.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu musore yashyize ikaramu ku masezerano y’imyaka ibiri aho yiteguye kuzafasha Police FC mu mikino ya CAF Confederation Cup.
Allan Kateregga ukomoka mu gihugu cya Uganda ndetse akaba asanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda akina nka nimero 10 ndetse akaba azwiho amashoti aremereye cyane.
Mu mujyi w’umutoza Mashami Vincent w’uko kuri buri mwanya hagomba kuba hariho abakinnyi babiri bakomeye, niyo mpamvu uyu musore w’imyaka 30 yasinye akaba aje guhanganira umwanya na Hakizimana Muhadjiri umwe mu bakinnyi beza b’abanyarwanda bari kuri shampiyona y’u Rwanda.
Allan yakiniye amakipe agera ku 9 arimo Victoria University yakuriyemo, Tusker, Bul FC, Leaopards, KCCA FC, Cape Town City Maritzburg United, Erbil SC na FC Saint Loi Lupopo yakiniraga.
Asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda
TANGA IGITECYEREZO