Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga 2024, ibikorwa byo kwiyamamaza kw'Abakandida Depite b’Umuryango FPR - Inkotanyi byakomereje mu turere dutanu tw’Intara y’Amajyepfo.
Muri
rusange, abakandida-Depite batangiye kwiyamamaza ku wa 21 Kamena 2024, mu
rugendo rugamije kwiyegereza abaturage basobanura mu buryo burambuye imigabo
n’imigambi yabo, ndetse n’ibyo biyemeza kuzabakorera ubwo bazaba bageze mu
Inteko.
Mu
Karere ka Muhanga hiyamamarije abakandida depite batatu barimo Kalinijabo Barthelemy,
Kampororo Jeanne d’Arc na Musonera Germain. Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa
Rongi.
Mu Karere ka Nyanza hiyamamarije abakindida depite Mazimpaka Jean Claude na Kalisa Jean Sauveur. Biyamamarije mu Murenge wa Busasamana, kuri Sitade ya Nyanza.
Muri
Gisagara ho kwiyamamaza byabereye mu Murenge wa Muganza, hiyamamaza Umuhoza
Chantal.
Mu
Karere ka Huye, ibikorwa byo kwamamaza byabereye kuri site ya Rugarama, mu Murenge
wa Rusatira, ahari abakandida depite ba FPR - Inkotanyi batatu n’abandi babiri
bo mu mashyaka biri kumwe. Abiyamamaje ni Uwamariya Veneranda wa FPR, Kayigire Therance
wa FPR, Kayirebwa Pélagie wa FPR, Nizeyimana Pie wa UDPR na Épiphanie Mukampunga
wa PPC.
Ibikorwa
byo kwiyamamaza kw’abakandida ba FPR - Inkotanyi kandi byanakomereje i Nyaruguru,
ku rwego rw’imirenge, aho tariki 02 hari hatahiwe Umurenge wa Muganza, mu gihe ku
wa 03 Nyakanga 2024, hakakurikiyeho Umurenge wa Cyahinda.
Aba
bakandida bose basabye abaturage kongera guha amahirwe FPR - Inkotanyi bayihundagazaho
amajwi, kugira ngo bakomeze kubagezaho iterambere.
Biteganyijwe
ko ku itariki ya 14 Nyakanga ari bwo hazaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga.
Ku bari mu gihugu bazatora tariki ya 15 Nyakanga 2024.
FPR-Inkotanyi
yashinzwe ifite intego yo kurwanya imiyoborere mibi yaranze amateka y’u Rwanda
no gukemura ibibazo byose biyikomokaho. Yaba urugamba rwa politiki
n’urw’amasasu, byose byari bigamije kubohora u Rwanda ingoma y’igitugu kugira
ngo hubakwe Igihugu cyubahiriza amategeko ndetse kikagendera kuri demokarasi,
amahoro, umutekano, ubutabera ndetse n’iterambere.
Porogaramu
ya politiki ya FPR-Inkotanyi igamije gukemura ibibazo bigoye bya politiki,
ubukungu, ndetse n’ibibazo by’imibanire u Rwanda rwanyuzemo. Porogaramu ya
politiki ya FPR-Inkotanyi ni: Ukugarura ubumwe mu Banyarwanda, Kubumbatira
ubusugire bw’Igihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu, Kubaka ubuyobozi bushingiye
kuri demokarasi;
Kubaka
ubukungu bushingiwe ku mutungo bwite w’Igihugu, Guca umuco wa ruswa, gutonesha,
imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu n’izindi ngeso mbi zijyanye na byo,
Kuzamura imibereho myiza y’Abaturage, Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi
no gucyura impunzi, Guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu
ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane, Kurwanya Jenoside
n’ingengabitekerezo yayo.
Ubumwe,
Umutekano, Iterambere n'ibindi byiza byinshi Perezida Kagame yagejeje ku
banyarwanda nyuma yo Kubohora u Rwanda akanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
mu 1994, bituma abanyarwanda benshi batangaza ko bazamushyigikira mu matora ya
Perezida azaba kuwa 15 Nyakanga 2024 kuko bamufata nk'impano Imana yahaye u
Rwanda.
UKO
BYARI BIMEZE I HUYE MU KWAMAMAZA ABAKANDIDA DEPITE BA FPR
Platini P, DJ Pius na Uncle Austin nibo batanze ibyishimo ku baturage b'i Huye bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Abakandida Depite ba FPR
UKO BYARI BIMEZE I GISAGARA MU KWAMAMAZA ABAKANDIDA DEPITE BA FPR
Confy hamwe na Intore Tuyisenge nibo basusurukije ab'i Gisagara bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Abakandida Depite ba FPR
UKO BYARI BIMEZE I NYANZA MU KWAMAMAZA ABAKANDIDA DEPITE
Musinga Joe na Marina mu batanze ibyishimo ku batuye i Nyanza bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Abakandida Depite ba FPR
UKO BYARI BIMEZE I MUHANGA MU KWAMAMAZA ABAKANDIDA DEPITE BA FPR
FPR-Inkotanyi ikomeje ibikorwa byo kwamamaza Abakandida bayo mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite
TANGA IGITECYEREZO