Niba ukeka ko umukunzi wawe aguca inyuma ukaba ushaka kumenya ukuri ariko utiriwe umuhatiriza cyangwa se ngo umutonganye kugira ngo avugishe ukuri nk’uko abantu benshi bigenda bikanarangira batabigezeho kubera uburyo umujinya ubabera inzira ibafungira kumenya ukuri, ushobora wowe gutuma umukunzi wawe akwibwirira ukuri kumuvuyemo.
Dore ibibazo 8 wamubaza witonze bigatuma ubwe akwibwirira ko yaguciye inyuma:
1. MUBWIRE WIHAGAZEHO UTI ”Mbona hari ikintu umpisha, ndabeshye?”
Ni ngombwa ko ubivuga wihagazeho neza ku buryo abona ko amakuru uyafite, ni biba ari byo azatangira kwikekakeka kugeza ubwo atangiye kukubwira ukuri. Ku rundi ruhande, nibiba atari byo, bizaba ngombwa ko umusaba imbabazi umubwije ukuri ko washakaga kumenya ukuri, ku buryo ubyitwayemo nabi bishobora no kugusenyera urukundo rwanyu.
2. MUSHYIREHO IGITUTU UMUBWIRA UTI ”Buriya umuhungu/umukobwa ukundana n’umuntu umuca inyuma, aba acitse amazi cyane, kandi njyewe sincitse amazi, si byo?”
Nuramuka umubwiye gutya aguca inyuma, azatangira guta umutwe bimwe bita gupanika. Bituma yumva ari kwishinja icyaha. Noneho kugira ngo umwice mu mutwe, ongeramo akandi kajambo umubwira uti: ”Ubwo rero ndi umunyamahirwe kuba ari wowe nahisemo”. Naba aguca inyuma kwihanganira kubihisha bizamugora akubwire ukuri.
3. NYUMA Y’IGIHE RUNAKA MUTABONANA, MUBAZE ICYO YARI ARI GUKORA MU GIHE RUNAKA NYIRIZINA
Buriya cyane cyane ku bahungu, ntabwo bamenyereye kubona uko bitwara iyo ubabajije ubatunguye, rero iyo umwatatse muri ubwo buryo abura uko ahimbahimba urwitwazo byihuse. Noneho niwongeraho akajambo uvuga uti: ”Kandi ziriya saha nashakaga kukubona”, bitewe n’uburyo akubaha cyangwa agufata, azumva ameze nk’uwakubabaje amarangamutima amutware, ubundi kubigumana mu mutima bimubere intambara, ahitemo kubikubwira, ahanini biherekezwe no kugusaba imbabazi.
4. IRENGAGIZE UKURI MAZE UMUBWIRE UTI: ”Umushuti wanjye yambwiye ko yakubonanye n’umuntu, uwo muntu ni nde?”
Hano uba ushaka kureba niba arazana urwitwazo. Ariko ubu buryo umukunzi wawe naba aguca inyuma, uzaba wizeye neza ko arahita akubwira ukuri akicuza imbere yawe. Gusa ariko nanone umukunzi wawe naba ataguca inyuma, ahubwo azatangira kumera nk’uri mu rujijo maze ahubwo abe ari we utangira kukubaza ibibazo.
5. MUBAZE IKI KIBAZO “Nkubwije ukuri, umukunzi w’inshuti yanjye yamuciye inyuma, ese ubwo nawe wabikora?”
Iki kibazo ugomba kukimubazanya amakabyankuru y’icyizere. Mu kumubaza iki kibazo, kimubaze umwereka ko ufitiye imbabazi inshuti yawe baciye inyuma. Buriya niyo umukunzi wawe hano yaba ari inzirakarengane ataguca inyuma, ahita yumva uburyo bibabaza guca inyuma umuntu ugukunda, ku buryo bituma abyirinda no mu hazaza.
6. MUBWIRE WIHAGAZEHO UTI: ”elefone yawe yasonnye kandi nabonye uwari uhamagaye”
Ndakubwiza ukuri numubwira gutya aguca inyuma azatangira guta umutwe, kuko azahita atangira gukeka ko wabonye umuntu aba agucaho inyuma. Ku rundi ruhande naba atari ukuri, azagushinja kumwinjirira mu buzima ukekakeka, bityo aha ugomba kwitonda.
7. FATA NKA 'FACTURE' UYIREBE MAZE UMUBAZE NIBA HARI UMUNTU BABA BARASOHOKANYE KURI RESITORA CYANGWA BAR
Ushobora gufata nk'inyemezabwishyu yo ku kabari cyangwa resitora runaka imenyereweho gusohokerwaho cyane, iyo yagufasha gutahura amakuru neza. Noneho mwereke fagitire y’ahantu utajya ukunda kujya. Niba ntana fagitire ufite, wowe mubwire uti: ”Uherutse kujya hariya hantu”. Icyo gihe ashobora gutangira kukwereka imyitwarire yo kwikeka.
8. IFATE NK'AHO HARI ICYO WABONYE KU MBUGA NKORANYAMBAGA UTI: "Hari ikintu nabonye kuri page yawe”
Buriya imbuga nkoranyambaga niho hanru ha mbere hafasha abantu guca inyuma y’abo bakunda. Niba umukunzi wawe noneho yarabaswe no gukoresha imbuga nkoranyambaga za Facebook, Whatsapp, Instagram, Snapchat n’izindi, ibi bishobora gukora. Noneho niba akunda kuzikoresha ariko akagira inzitwazo ko aba ari gukoreraho akazi, hano ibimenyetso byo kwikeka azahita abikugaragariza.
Ibi bibazo byose wabikoresha kandi bikaguha umusaruro kurusha uko wakeka ko aguca inyuma ukagenda umubaza ibibazo bidafututse nka “mbwiza ukuri wanciye inyuma” n’ibindi, ariko bigasaba kwitonda cyane kugira ngo nibiba ibyo uri gukeka atari byo urukundo rwanyu rukomeze rusagambe cyangwa se igihe umubajije kimwe muri ibi bibazo ugasanga sibyo ugaca bugufi ukamusaba imbabazi umubwira ko nk’umuntu umukunda washakaga kumenya gusa niba ataguca inyuma.
TANGA IGITECYEREZO