Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe nyuma yo kwiyamamariza mu Majyaruguru, Iburengerazuba, Amajyepfo n'Umujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga 2024, ibihumbi by’abaturage bo mu turere twa Kirehe na Ngoma biganjemo urubyiruko n'ababyeyi baserutse mu myambaro ifite amabara aranga FPR-Inkotanyi ndetse bafite akanyamuneza mu gihe biteguraga kwakira Chairman w'uyu Muryango, Paul Kagame.
Mbere y’uko asesekara kuri
iyi Site, abahanzi bakunzwe barimo Senderi, Alyn Sano na Knowless nibo
basusurukije abarenga ibihumbi 200 bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Chairman wa FPR
Inkotanyi, Paul Kagame, mu Karere ka Kirehe.
Ubwo yahageraga, yakiranwe
urugwiro, ashimira abaturage b'i Kirehe n'i Ngoma ku bwo kwitabira ari benshi,
abibutsa ko umugambi ukiri wa wundi wo kuzamutora mu matora ateganyijwe ku ya 15
Nyakanga 2024.
Akomoza ku bavuga ko kuba
abantu bari kwitabira ibikorwa bye byo kwiyamamaza ari benshi, Paul Kagame
yagize ati: "Niba gukoresha igitugu bizana abantu bangana gutya kandi
bishimye, abo ngabo ndababwira ngo bazabigerageze barebe ikizabaviramo."
Chairman wa FPR
Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko Abanyarwanda bagira ubudasa bwabo, ubumwe
ndetse n’ubudakemwa ari na yo mpamvu politiki yabo hari benshi batayumva.
Ati: “Ibyago u Rwanda
rwagize ni uko rwagize abayobozi b’abapumbafu. U Rwanda rwagize ibyago, tugira
abayobozi, tugira politiki byose by’ubupumbafu. Ubu turubaka u Rwanda turuvana
muri ayo mateka y’ubupumbafu. Turi kumwe.”
Yakomeje avuga ko icyo amatora ateganijwe mu byumweru bibiri biri imbere avuze, ari Demokarasi yo guhitamo ubuyobozi bwiza. Ati: "FPR n'imitwe ya politiki ifatanije na FPR, ntabwo turi abapumbafu, ntitwigeze tuba abapumbafu."
Paul Kagame kandi yabwiye
urubyiruko ati: "Urubyiruko, abana bacu bavutse ejobundi ariko bamaze
gukura ntacyo u Rwanda rwababurana, kuko mufite abayobozi batari abapumbafu
kandi namwe ntabwo muri abapumbafu."
Site ya Kirehe ni iya 11
yakiriye Chairman Paul Kagame, mu rugendo rwe rwo kwiyamamariza kuyobora u
Rwanda binyuze mu matora azaba tariki 15 Nyakanga 2024. Ni nyuma yo kunyura mu
Turere twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe,
Rusizi, Nyamasheke na Karongi.
Akarere ka Kirehe
kakiriye umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul
Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza, gashyize imbere imishinga myinshi irimo iyo
kuhira, yatumye umusaruro uzamuka, iterambere rigera kuri benshi.
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamarije i Kirehe ahari hateraniye n'abaturage b'i Ngoma
Paul Kagame wa FPR Inkotanyi yashimye urubyiruko anarwibutsa umusanzu rukeneweho
TANGA IGITECYEREZO