FPR
RFL
Kigali

Kirehe: Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi yakiranwe urugwiro n'abaturage barenga ibihumbi 200

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/07/2024 16:01
0


Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe nyuma yo kwiyamamariza mu Majyaruguru, Iburengerazuba, Amajyepfo n'Umujyi wa Kigali.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga 2024, ibihumbi by’abaturage bo mu turere twa Kirehe na Ngoma biganjemo urubyiruko n'ababyeyi baserutse mu myambaro ifite amabara aranga FPR-Inkotanyi ndetse bafite akanyamuneza mu gihe biteguraga kwakira Chairman w'uyu Muryango, Paul Kagame.

Mbere y’uko asesekara kuri iyi Site, abahanzi bakunzwe barimo Senderi, Alyn Sano na Knowless nibo basusurukije abarenga ibihumbi 200 bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, mu Karere ka Kirehe.

Ubwo yahageraga, yakiranwe urugwiro, ashimira abaturage b'i Kirehe n'i Ngoma ku bwo kwitabira ari benshi, abibutsa ko umugambi ukiri wa wundi wo kuzamutora mu matora ateganyijwe ku ya 15 Nyakanga 2024.

Akomoza ku bavuga ko kuba abantu bari kwitabira ibikorwa bye byo kwiyamamaza ari benshi, Paul Kagame yagize ati: "Niba gukoresha igitugu bizana abantu bangana gutya kandi bishimye, abo ngabo ndababwira ngo bazabigerageze barebe ikizabaviramo."

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko Abanyarwanda bagira ubudasa bwabo, ubumwe ndetse n’ubudakemwa ari na yo mpamvu politiki yabo hari benshi batayumva.

Ati: “Ibyago u Rwanda rwagize ni uko rwagize abayobozi b’abapumbafu. U Rwanda rwagize ibyago, tugira abayobozi, tugira politiki byose by’ubupumbafu. Ubu turubaka u Rwanda turuvana muri ayo mateka y’ubupumbafu. Turi kumwe.”

Yakomeje avuga ko icyo amatora ateganijwe mu byumweru bibiri biri imbere avuze, ari Demokarasi yo guhitamo ubuyobozi bwiza. Ati: "FPR n'imitwe ya politiki ifatanije na FPR, ntabwo turi abapumbafu, ntitwigeze tuba abapumbafu."

Yavuze ko kugeza ubu abanyarwanda bari kubaka u Rwanda rushya barukura ku mateka mabi, abizeza ko bari kumwe muri urwo rugendo.

Paul Kagame kandi yabwiye urubyiruko ati: "Urubyiruko, abana bacu bavutse ejobundi ariko bamaze gukura ntacyo u Rwanda rwababurana, kuko mufite abayobozi batari abapumbafu kandi namwe ntabwo muri abapumbafu."

Site ya Kirehe ni iya 11 yakiriye Chairman Paul Kagame, mu rugendo rwe rwo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda binyuze mu matora azaba tariki 15 Nyakanga 2024. Ni nyuma yo kunyura mu Turere twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke na Karongi.

Akarere ka Kirehe kakiriye umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza, gashyize imbere imishinga myinshi irimo iyo kuhira, yatumye umusaruro uzamuka, iterambere rigera kuri benshi.

 

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamarije i Kirehe ahari hateraniye n'abaturage b'i Ngoma


Paul Kagame wa FPR Inkotanyi yashimye urubyiruko anarwibutsa umusanzu rukeneweho  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND