FPR
RFL
Kigali

Perezida Kagame yashishikarije abaturage ba Kirehe na Ngoma kwiga igiswahili

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/07/2024 15:13
0


Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi nk’umukandida ku mwanya wo kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024, yashishikarije abaturage bo mu karere ka Kirehe na Ngoma kwiga ururimi rw'Igiswahili kubera ko rwabafasha muri byinshi birimo n'ubucuruzi.



Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri taliki ya 2 Nyakanga 2024, ubwo yari ari kuri Site ya Kirehe mu Karere ka Kirehe ahakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza by’umuryango FPR-Inkotanyi ku munsi wa Cyenda nyuma yo kuva mu karere Karongi ku Cyumweru.

Perezida Kagame yabwiye Abaturage baturutse mu karere ka Ngoma na Kirehe ko ubu iby'umutekano byarangiye ahubwo icyo igishyizemo imbaraga ari ukubakaka amajyambere kandi mu buryo bwihuse.

Ati: "Iby'umutekano hafi 90% ku ijana byararangiye biri iruhande. Iby'amajyambere bishingira ku bukungu butera imbere, ibyo nibyo dushyizeho imbaraga, kubyubaka ahubwo bitari ukubyubaka gusa ahubwo harimo no kwihuta. Turashaka kwihuta mu Majyambere ntabwo dushaka ikidutangira. Politiki ya FPR n'abandi bafatanyije ni iyo ngiyo".

Umukuru w'Igihugu yakomeje avuga ko bari mu nzira yo guhaza amasoko, umusaruro w'imyaka wiyongera ndetse ko bishoboka bigizwemo uruhare n'abakiri bato. Ati: "Ushaka kudukoma imbere, akatubuza amajyambere, akatubuza umutekano ibyo turabikemura. Ibijyanye n'umuhanda, amashanyarazi, ubuhinzi n'ubworozi, kwihaza ndetse tugahaza n'amasoko adutezeho ibyo ngibyo, niyo nzira turimo.

Na bya bigori cyangwa indi myaka duhinga. Kera hegitari mwavanagamo ubusa, uwakuragamo ibiro magana.. ubu akaba ari mu matoni turashaka ko yiyongera. Hegitari imwe y'ibigori hari uburyo bikorwa hakavamo Toni 7 cyangwa 8, ibyo ni byo dushaka kugeraho. No mu bindi rero n'ibindi bihingwa cyangwa ibyo mworora, umusaruro twifuza ko utera imbera bigezweho bya kijyambere. 

Ibyo kandi birashoboka kubera ko muri mwebwe navuze mukiri bato, amashuri mujyamo, amahugurwa mubona, bibaha kujya muri iyo nzira mukayiganishamo n'igihugu".

Perezida Kagame yakomeje avuga abato aribo u Rwanda rutezeho amakiriro agira ati: "Ni mwe rero igihugu gitezeho amaso. Mwagize igihe cyo kuba ari twe mureba, abakuru mu myaka babayoboye ariko ubu tugeze aho ari mwe tureba.

Murabyirukana iki? Muraganisha he u Rwanda rw'ejo?. Ni mwe tureba, rero mujye mumenya ko ari mwe mufite izo nshingano."

Chairman wa w'Umuryango wa FPR Inkotanyi yasoje ashishikariza abaturage ba Kirehe na Ngoma bakwiga ururimi rw'Igiswahili bitewe nuko rukoreshwa henshi muri Afurika ndetse rukazajya rubafasha byinshi birimo no gukora ubucuruzi.

Ati: "Mufite rero abaturanyi mwe muhinge, mworore, mwikorere, mukore ubucuruzi, hanyuma muhahire mujye muha abaturanyi ibyo badafite, mwe mukwiye kuba mubifite. Muturanye na Tanzania, muzige n'igiswahili, numvise mukizi ariko. Igiswahili ni ururimi tuvuga muri Afurika y'Iburasirazuba ndetse n'ibindi bice bya Afurika bivuga igiswahili.

Iyo ushobora kuvugana n’umuturanyi bituma kubana biba byiza, bituma n’ubucuruzi mukorana bugenda neza" .

Nyuma yo kuva kuri Site ya Kirehe,  biteganyijwe Paul Kagame ari bukomereza ibikorwa bye bwo kwiyamamaza mu karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatatu taliki ya 3 Nyakanga 2024.


Perezida Kagame yashishikarije abaturage ba Kirehe na Ngoma kwiga ururimi rw'Igiswahili








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND