FPR
RFL
Kigali

Fatakumavuta yamugabiye inka! Ibyaranze ubukwe bwa DC Clement na Aliane witabiriye Miss Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/07/2024 18:07
0


N'ubwo bivugwa ko bombi badahuza, ariko Sengabo Jean Bosco wamamaye nka 'Fatakumavuta' yagabiye inka umuryango mushya wa Niyigaba Clement 'DC Clement' n'umugore we Manzi Aliane.



Yavuze ibi ubwo mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nyakanga 2024, inshuti, abavandimwe n'abandimwe bari bateguye impano bazishyikirizaga Clement n'umugore we mu birori by'ubukwe, byari binogeye Ijisho byabereye kuri Vision Park i Kanombe.

Byabanjirijwe n'ibirori byo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y'Imana, byabereye kuri EPR- Kanombe iherereye Kabeza.

DC Clement asanzwe ari umunyamakuru wa Isibo FM, ariko kandi yavuzwe cyane mu itangazamakuru bitewe n'ibiganiro anyuza ku muyoboro we wa YouTube. Ni mu gihe umukunzi we Manzi Aliane, ari umwe mu bitabiriye Miss Rwanda 2020.

Umuhanzi Marshall Ujeku wamamaye mu ndirimbo ziteza imbere ururimi rwo ku Nkombo ni we wabaye 'Parrain' wa DC Clement. Mu gihe cyo gutanga impano, DC Clement yahaye impano ababyeyi be ndetse n'ababyeyi b'umugore we. Ni na ko byagenze ku mugore we.

Ababyeyi ba Clement bamuhaye inka ndetse n'ibitabo by'indirimbo. Ni mu gihe umubyeyi w'umugore (Nyina) yabifurije kunga ubumwe. Ati "Ubu mubaye umwe. Clement azajya yitaba telefone avuga ati 'mu rugo baraduhamagaye' nawe mukobwa wanjye ni ko uzabigenza'.

Isibo Radio&TV ari naho Clement akora yamuhaye impano ya 'Frigo'. Umuyobozi wa Isibo Group, Jado Kabando yifurije Clement ishya n'ihirwe mu rugendo rushya rw'ubuzima atangiye.

Yavuze ko Se w'umukobwa 'yanyigishije byinshi'. Ati 'Nkimara kumva ko Clement atwaye Manzi Aliane nkamenya ko Se ari uyu wanyigishije byinshi, narishimye cyane."

Nyuma yo gutanga 'Frigo', Fatakumavuta yakomerejeho, ahamagara umugore we imbere maze atangaza ko bagabiye inka Clement. Ati "Njyewe n'umugore wanjye duhaye inka DC Clement izakamirwa hungu na kobwa."

Clement kandi yahawe impano n'abarimo Isimbi Model n'umugabo we, Jimmy wabaye Parrain wa The Ben, Marchall Ujeku wabaye 'Parrain' n'abandi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Clement yavuze ko yishimiye intambwe yateye mu buzima bwe. Ati "Uyu munsi nabaye umugabo byemewe n'amategeko ndetse n'imbere y'Imana. Navuga ko ari intambwe idasanzwe kuri njye n'umugore wanjye'.

Ubukwe bwe bwanitabiriwe n'abahanzi barimo Chriss Eazy, Shemi ndetse na Juno Kizigenza bamutaramiye.

Ku ruhande rw'abamuherekeje gusaba no gukwa, harimo Bwiza, Chriss Eazy, Director Gad, Isimbi Model, Usanase Bahavu Jannet n'umugabo we Ndayirukiye Fleury, Nadia wamamaye nka 'Muganga' muri Filime 'Umuturanyi', Fally Merci utegura ibitaramo 'Gen Z Comedy', Muco Samson wiyamamariza kuba Umudepite, Lydia ukina muri Filime 'Impanga' n'abandi.

Ibirori byo kwakira abantu byitabiriwe n'abarimo Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi banyuranye, Uwase Muyango Claudine, Benimana Ramadhan 'Bamenya, Kanimba uzwi muri Filime 'Bamenya', Nando usanzwe ari umujyanama wa Juno Kizigenza n'abandi.

DC Clement ubwo yari ategereje umukunzi we mu birori byo gusaba no gukwa


DC Clement nyuma yo guhabwa umugeni yamuhaye impano

Abakozi ba Isibo Radio/TV bahaye impano ya Frigo urugo rwa Clement na Aliane

Fatakumavuta yahaye Inka DC Clement bakorana mu kiganiro 'Isibo Radar'

Clement n'umugore we bacinye akadiho biratinda

Umuhanzi Juno Kizigenza yatunguranye ataramira abitabiriye ubu bukwe


Manzi Aliane na Clement batangiye paji nshya mu mubano wabo

Chriss Eazy uherutse gusohora indirimbo 'Sekoma' yataramiye abitabiriye ubu bukwe

Umuhanzi Marshall Ijeku niwe 'Parrain' wa DC Clement

Bemeranyije kubana byemewe n'Imana, bahana isezerano ryo kubana mu byiza n'ibibi

Clement yahaye impano yihariye umugore we

DC Clement yasabye anakwa umukunzi we Manzi Aliane nyuma y'imyaka itatu bari mu rukundo

Umunyamakuru 'Bianca' wa Isibo FM

Umuhanzikazi Bwiza ari mu bakobwa baherekeje DC Clement

Umunyamideli Isimbi Model yaherekeje DC Clement mu bukwe bwe- Bombi ni inshuti z'igihe kirekire

Usanase Bahavu Jannet, Umukinnyi wa Filime uri mu bakomeye mu Rwanda

Muco Samu wiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda

Director Gad wakoze indirimbo zirimo 'Molomita' yaherekeje Clement mu gusaba no gukwa

Manzi Aline ahoberana n'umugabo we DC Clement ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo

DC Clement ahamya isezerano rye imbere y'Imana mu muhango wabereye kuri EPR- Kanombe


Umuhanzi Shemi yataramiye abitabiriye ubu bukwe



AMAFOTO: Legacy Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND